RFL
Kigali

Hector Cuper watoje Inter Milan ashobora gusimbura Appiah ku kazi ko gutoza Black Stars ya Ghana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/01/2020 14:22
0


Umunya-Argentine wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Misiri, Hector Cuper ni we ushobora kuba umusimbura wa Kwesi Appiah uherutse gutandukana n’ikipe y’igihugu ya Ghana kubera umusaruro utari mwiza yagaragaje. Ibi bije nyuma y'uko Hector Cuper yisabiye ko aramutse ahawe gutoza Black stars, yabyaza umusaruro ayo mahirwe.



Alejandro Camano ushizwe gushakira imirimo (Agent) uyu mutoza yemereye ikinyamakuru footballmadeinghana.com cyandikirwa muri Ghana ko umukiriya we yifuza guhabwa amahirwe yo gutoza Black stars ya Ghana, kandi ko ahawe icyizere kitaraza amasinde.

Yagize ati”Hector Cuper nta kazi afite kuri ubu, yiteguye gutoza Black Stars igihe cyose yahabwa ayo mahirwe”. Cuper wahesheje igihugu cya Misiri itike yo gukina irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018, ryabereye mu Burusiya. Iki gihugu kikaba cyari kimaze imyaka 28 kitarikandagiramo, ngo yaba ari amahitamo meza ku gihugu cya Ghana gikeneye umutoza ukomeye kandi ufite ibigwi bigaragara mu mupira w’amaguru.

Camano akomeza avuga ko Black stars ari ikipe ikomeye cyane kandi ikeneye umutoza uhuye n’intego z’iyi kipe, avuga ko Hector Cuper ari umutoza ufite imishinga y’igihe kirekire, kandi  ko ahawe akazi ko gutoza Ghana yakubaka ikintu gikomeye cy’ingirakamaro mu mitima y’abanye-Ghana nkuko yabigenje mu gihugu cya Misiri.

Hector Cuper w’imyaka 64 y’amavuko, ni umutoza ufite ibigwi bifatika mu mupira w’amaguru’ bigendanye n’amakipe atandukanye yatoje, kuko yabaye umutoza wa Parma, Inter Milan, Valencia, Real Mallorca, Real Betis n’andi makipe atandukanye.

Akaba kandi yaratoje amakipe y’ibihugu atandukanye, arimo Misiri aherukamo, Georgia naUzbekistan. Akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Ghana karavugwamo abatoza batandukanye, barimo umwenegihugu Sellas Tetteh ndetse na Mohammed polo.

Ni nyuma yuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana (GFA) ryafashe icyemezo gikomeye cyo kwirukana abatoza bose b’amakipe y’igihugu y’abagabo n’ay’abagore, barimo uwari umutoza mukuru wa Black stars Kwesi Appiah, kuri ubu hakaba hari gushakwa umusimbura.


Hector Cuper watoje amakipe akomeye i Burayi afite amahirwe menshi yo gutoza Black Stars


Cuper yafashije Misiri kujya mu gikombe cy'isi 2018, nyuma y'imyaka 28 



Couper watoje Inter de Milan ashobora gutoza Black Stars


Kwesi Appiah yatandukanye na Black Stars kubera umusaruro mucye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND