RFL
Kigali

Uganda: Bobi Wine atakaje umwambari ukomeye mu ihuriro rye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/01/2020 17:59
0


Umuhanzi Ronald Mayinja wari inkingi ya mwamba mu ihuriro mpinduramatwara rya Bobi Wine “People Power” yatangaje ko atakiririmo amurika irye yise “Peace For All”.



Ronald Mayanja ubwo yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru

Uyu muhanzi yakanyujijeho muri Uganda mu ndirimbo zitandukanye nka Land Lord, Njakuberawo, Obasinga nyo n’izindi nyinshi zirimo n'izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi. Uyu mugabo wize ibijyanye na politike muri kaminuza ya Makerere ni we wari umuyobozi mukuru wungirije Bobi Wine mu ihuriro mpinduramatwara “People Power”.

Ejo hashize tariki 8 Mutarama 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu nyubako yitwa Calendar Rest House iherereye mu gace kitwa Makindye yavuze ko atakiri kubarizwa mu ihuriro rya Bobi Wine maze amurika ku mugaragaro iryitwa “Peace for All & All for Peace,” abereye umuyobozi. Itangazo yashize hanze rigaragaza ibikorwa by'uyu muryango.


Iri tangazo rishimangira ko uyu muryango ugamije cyane gusakaza no guharanira amahoro

Yavuze kandi ko yiteguye kwifashisha impano ye ya muziki mu gukusanya abamushyigikira hirya no hino mu gihugu. Uyu muhanzi wifuza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ahagarariye intara ya Gomba, yavuze ko gushakisha abantu hirya no hino yifashishije umuziki bizamufasha gutsinda amatora azaba mu 2021.

Ibi bibaye mu gihe kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 6 Mutarama 2020, Bobi Wine umuyobozi mukuru w’umuryango “People Power” yongeye gufungwa hamwe n’abandi bayobozi babarizwa muri uyu muryango. Nyuma yo gutabwa muri yombi, ibyuka biryana mu maso byatewe na Polisi n’amasasu ya nyayo ngo Polisi itandukanye inama nyuguranabitekerezo yari yateguwe na Bobi Wine.

Ni inama yagombaga kubera ku ishuri ryisumbuye ryitwa ‘Our Lady of Good Counsel’ riri Kyadondo y’Iburasirazuba mu mujyi wa Gayaza agace Bibi Wine ahagarariye mu Nteko Nshingamategeko. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND