RFL
Kigali

Gentil Misigaro, Adrien n’abaririmbyi bane bo muri Amerika bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2020 10:01
0


Abaramyi bubatse izina mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Adrien Misigaro, Gentil Misigaro bari kumwe n’abaramyi bane bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye guhurira mu gitaramo cy’amateka i Kigali.



Gentil Misigaro na Adrien Misigaro baheruka i Kigali, ku wa 11 Werurwe 2019 mu gitaramo ‘Hari imbaraga Tour Rwanda’ cyururukije imitima ya benshi bahimbaje Imana mu mashyi no mudiho kuva gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma uvugijwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Adrien Misigaro, yavuze ko bazagera i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2020 bifatanye n’itsinda rya Melody of New Hope mu bikorwa bitandukanye bazakorera ahantu hatandukanye bafasha umubare munini.     

Yavuze ko igitaramo ‘The Each one reach one Concert’ cyo ku wa 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa iri tsinda rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n’abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

Adrien Misigaro avuga ko iki gitaramo bazagikora bashyigikiwe n’abaramyi bane bo muri Amerika, yirinze gutangaza amazina.  

Yagize ati “Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abantu bose turi gukorana kugira ngo umuntu umwe arebe uko yafasha mugenzi we. Kuko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri ahantu henshi mu rubyiruko, mu banyeshuri ariko usanga abantu benshi batabasha kugaragara ngo tubashe kubafasha.”

Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Australia, mu Ukuboza 2019 yatamira muri Suede ndetse afite n’ibindi bitaramo azakorera i Burayi.  Afite Album “Nzagerayo” yatunganyijwe na Producer Lick Lick, Pastor P na Producer Boris.

Ku wa 15 Ukuboza 2019 we na Gentil Misigaro bataramiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gitaramo “Buri Munsi Night”. 

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafitanye indirimbo bise “Buri munsi” ndetse na “Salama” zakunzwe mu buryo bukomeye. 

Gentil Misigaro ni umuhanzi akaba n'umu producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo "Buri munsi", "Biratungana" n'izindi.  

Izina rya Adrien Misigaro ryakomejwe n'indirimbo "Ntacyo nzaba" yakoranye na Meddy, imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. Indirimbo "Nkwite nde" yakoranye na The Ben nayo yarakunzwe cyane mu Rwanda no hanze.

Gentil Misigaro aheruka i Kigali mu gitaramo gikomeye yise 'Har'imbaraga Tour Rwanda'

Afatanyije na Adrien Misigaro bahembuye umubare munini witabiriye iki gitaramo

Ahazabera igitaramo bagiye gukorera i Kigali ndetse n'amatike yo kwinjira ntibiratangazwa

Gentil Misigaro na Adrien bagiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND