Byashoboka ko waba warigeze kubaza umukobwa cyangwa umugore ikiri mu isakoshi ye. Abenshi basubiza mu ijwi ryiza ryuje ikinyabupfura bati ‘Ni udukoresho tw’ibanze’
Hari
n’abajya batebya ngo ntibatwaza abakunzi babo amasakoshi batariye kuko ngo aba
aremereye cyane. Muri iyi nkuru turakugezaho ibintu 10 by’ingenzi bikunze
kugaragara mu masakoshi y’abagore ari nabyo bituma aba aremereye.
1. Indorerwamo
Amasakoshi
y’abagore nka 98% aba arimo indorerwamo. Akenshi bazikoresha bareba ko ibyo
bisize byabashizeho cyangwa bakeneye kongera kwisiga igihe bari ku rugendo.
Abagore bakunda kwireba ku buryo na bake batagendanye indorerwamo mu masakoshi
baba bafite terefone zifite ubushobozi bwo kuba yabasha kuyikoresha akireba.
2.
Amavuta n’imibavu
Abagore
benshi bakunda kugendana amavuta yo kwisiga cyangwa imibavu yo kwitera. Uzasanga
abagabo bari kumwe n’igitsinagore ku rugendo bashobora gukaraba bakavuga bati 'nimuzane amavuta twisige'. Abivuga kuko aba azi ko muri abo bagore abenshi
batabura amavuta mu masakoshi yabo.
3.
Amavuta yo ku munwa
Abagore
baba bashaka ko iminwa yabo ihora ihehereye ni yo mpamvu bakunda kugendana aya
mavuta mu masakoshi yabo. Akenshi uzayasanga yegeranye n’indorerwamo kuko iyo
agiye gukoreshwa biragendana.
4.
Impapuro zo mu bwiherero
Niba
ujya wibaza impamvu impapuro zawe zo mu bwiherero zikunze gushira iyo umukunzi
wawe yagusuye, impamvu ni uko abakobwa benshi barazikata bakazishyira mu
masakoshi. Bakunze kuzikoresha nk’iyo bahanagura ibirungo baba bisize bikaba
byinshi haba ku minwa cyangwa mu ngohe n’ahandi.
5.
Uburoso bw’ingohe
Igitsinagore
bakunda gusokoza ingohe ku buryo atabura kugendana bene ubu buroso mu isakoshi
ye. Hari abatayitwara kuko wenda yitwaje agasakoshi gato uburoso bukaba
burebure ntibukwirwemo ariko nta yindi mpamvu yatuma abusiga.
6.
Amafaranga
Impamvu
abagore bakunda kugendana amafaranga mu masakoshi ni uko bakunda kugura utuntu
twa hato na hato bityo bigatuma akenera amafaranga kenshi mu rugendo rwe.
7.
Amakarita aba ariho ibiranga umukozi
Amakarita
aranga abakozi (Business cards) usanga yuzuye mu masakoshi y’igitsina gore akenshi usanga 90%
ari ay’abagabo. Aya makarita aba ariho amazina ya nyirayo, nimero za terefone,
Email n’indi myirondoro nkenerwa.
8.
Imfunguzo
Byashoboka
ko ziba ari izifungura ku mazu y’abasheri babo cyangwa izabo bwite ariko
abagore bakunda kuba bafite imfunguzo mu masakoshi yabo. Hari n’ababa bafite
nyinshi ku buryo wakwibaza niba zose zifite aho zifungura.
9.
Telefone
Abagore
benshi bakunda kwishimira kumva terefone zabo zimaze akanya zisona bityo
bagakunda kuzibika kure kugira ngo nisona aze kumara akanya ayikura mu
isakoshi.
10.
Ibirungo by’ubwiza
Ntabwo
bikunze kubaho ko hari umugore wagenda adashyize ibirungo by’ubwiza mu isakoshi
kuko abenshi bakunda kwisiga cyane agahora yongera kuvugurura ibyo yisize mu
masaha yakare.
Byashoboka
ko uzi abagore batagendana ibi tuvuze. Bene aba bagore babaho nabo akaba
adakunda kwisiga ikindu na kimwe kirenze amavuta, akaba atanakunda kugendana
amasakoshi keretse gusa igihe yumva akoze urugendo rwa kure cyane. Abagore nk’aba
usanga banafite imico ya gisore cyane ariko igitsinagore abenshi bagendana
amasakoshi ibi bintu ntibikunda kubura muri yo.
TANGA IGITECYEREZO