RFL
Kigali

Sadio Mane na Asisat, nta n'umwe wabonye ijwi riturutse mu Rwanda, menya uko umutoza na kapiteni w’amavubi batoye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 20:08
1


Mu bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku bakinnyi b’abanyafurika bitwaye neza mu mwaka 2019, Sadio Mane aKegukana igihembo mu cyiciro cy’abagabo, naho umunya Comeroon Asisat agahembwa mu cyiciro cy’abagore, muri aba nta n'umwe wabonye ijwi na rimwe riturutse kuri Haruna na Mashami bahagarariye Amavubi mu matora.



Umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika yatowe n’akanama gashinzwe ibya tekiniki muri CAF, Komite ya CAF, Abatoranijwe mu bahoze ari abayobozi muri CAF, Bamwe mu batwaye iki gihembo mu myaka yashize ndetse n’itangazamakuru.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu ndetse n’abashinzwe ibya Tekiniki bari mu banyamuryango ba CAF nabo bagize uruhare mu gutora umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019, mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.

Nk'uko InyaRwanda.com tubikesha CAF (KANDA HANO UREBE UKO ABANTU BOSE BATOYE), mu bakinnyi begukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu bagabo no mu bagore, nta n’umwe wigeze ubona ijwi rivuye mu Rwanda.

Mu cyiciro cy’abagabo, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Mashami Vincent na kapiteni Haruna Niyonzima, bombi batoye bwa mbere Umunya-Algérie Riyad Mahrez, wasoreje ku mwanya wa gatatu.

Mohamed Salah wabaye uwa kabiri, yatowe bwa kabiri, mu gihe Sadio Mane nta mahirwe menshi yari yahawe n'ubwo ari we wegukanye iki gihembo.


Imbonerahamwe ikwereka uko Mashami na Haruna batoye; Umubare (1) uragaragaza umukinnyi buri umwe yatoye ku nshuro ya mbere, umubare (2) uragaragaza umukinnyi watowe ku nshuro ya kabiri, umubare (3) uragaragaza uwatowe ku nshuto ya gatatu naho Zeru (0) ni igihe uwatoraga yabaga ahisemo kwifata ntagire umukinnyi n'umwe atora. Hano biratwereka ko Mashami na Haruma buri umwe yatoye Riyad Mahrez ku nshuro ya mbere mu gihe Sadio Mane bamutoye ku nshuro ya gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, umutoza w’ikipe y’u Rwanda yatoye bwa mbere Umunya-Cameroun Anjara Nchout Njoya mu gihe kapiteni we yatoye Umunya-Afurika y’Epfo, Christina Thembi Kgatlana.

Uwimana Clarisse, umunyamakuru wa Contact TV, watoye mu izina ry’abandi banyamakuru bo mu Rwanda muri ibi bihembo, yatoye bwa mbere Umunya-Madagascar Carolus Andriamahitsinoro wagize iryo jwi rimwe ritamwemerera gukomeza muri batatu batoranyijwemo uwa mbere, yanatoye kandi Umunya-Malawi Tabitha Chawinga na we utarabashije gukomeza muri batatu ba nyuma bahatanira igihembo.

Sadio Mane yabaye umunya – Senegal wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 17 ishize, dore ko uwaherukaga kugitwara aturuka muri Senegal ari El Hadji Diouf mu mwaka wa 2002.


Sadio Mane yegukanye iki gihembo ahigitse Salah na Mahrez


Asisat yegukanye igihembo mu bagore


Mashami Vincent ashobora kongera guhabwa amahirwe yo gutoza Amavubi

REBA HANO UKO BURI UMWE WITABIRIYE AYA MATORA YATOYE





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pascal4 years ago
    Uku niko Mashami atoranya ababanza mu kibuga inshuro nyinshi areba macuri





Inyarwanda BACKGROUND