RFL
Kigali

Australia: Inkongi y’umuriro ubu imaze gutwika aharenga hegitari miliyoni 7

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:8/01/2020 5:03
0


Kuva mu Ukuboza mu mwaka ushize (2019), kugeza magingo aya, muri Australia haravugwa icyiza cy’ inkongi y’ umuriro wibasiriye uduce dutandukanye tw’ iki gihugu. N’ ubwo bidahamywa neza ko ihindagurika ry’ ikirere rifite uruhare muri uyu muriro, abahanga bashimangira ko rigomba kuba ruhari. Ubu, abenshi mu baturage barahunze.



Mu busanzwe, igihugu nka Australia gisanzwe kimenyereye ko habaho ibihe nk’ ibi, hanyuma amashyamba cyangwa se bimwe mu bihuru byumye bigashya! Kuri Australia, ibi byari ibisanzwe. Gusa, kuva mu ntangiriro cyangwa se hagati mu kwezi kwa 12, umwaka ushize (2019), Ibiro bishinzwe Iteganyagihe muri Astralia byagaragaje ko hariho ubushyuhe bukabije butigeze bubaho mu mateka yabo. Bari ku bushyuhe buri ku gipimo cya 0C 41.9.

Ni iki cyateye umuriro muri Australia?

Buri mwaka muri Australia, mu gihe cy’ izuba—igihe haba hari ikirere gishyushye--, haboneka ugushya kw’ amashyamba cyangwa se ibihuru byumye. Ibyo, bikemerera umuriro kuba wafata ahantu hanini ndetse ukanihuta.

Akenshi bigaragazwa ko ibi bibaho ku mpamvu kamere cyane, kurusha impamvu zaba ziterwa n’ ibikorwa bya muntu—nka bimwe biteye isi impungenge. Imirabyo n’ inkuba bikomeye cyane nibyo bigaragazwa ko bifite umwihariko mu gutangiza izi nkongi z’ umuriro, aho imirabyo ikubita mu bice by’ amashyamba byumye, hanyuma bikaba intandaro y’ umuriro.

Amakuru dukesha Ishami ry’ Igihugu rishinzwe Ubutabazi bw’ Ibanze muri Australia, agaragaza ko nko mu gace kamwe ka Victoria ho muri Australia, imirabyo bivugwa ko ariyo yatangije umuriro, hanyuma nyuma y’ amasaha atanu gusa, ubu umaze kugera ku ntera y’ ibirometero birenga 20. 

Gusa, impuguke yaba muri Australia, ndetse no hanze yayo, zigaragaza ko ibi biza by’ inkongi y’ umuriro byaba bifite aho bihurira n’ ihindagurika ry’ ikirere—harimo iyangirika ry’ akayungrizo k’ izuba. Ibi, ni ibigaragazwa n’ umwarimu muri kaminuza Australia; Imran Ahmed, mu kiganiro na BBC.

Ni iki kirimo gutera umuriro gukomeza?

N’ ubwo bisanzwe ko habaho ibihe by’ umuriro muri iki gihugu, ntabahwema kugaragaza ko kuri iyi nshuro babonako bikomeye. Yewe, biranekwkwa ko iyi nkongi y’ umuriro yafata igihe kirekire.

Bimwe mu byongera ubukana bw’ uyu muriro wibasiriye amashyamba ya Australia, harimo imiyaga ya karundura, aho irimo kongerera umuriro umuvuduko, ndetse ikanasakaza vuba imyotsi. Impuguke ntizisiba kugaragaza ko imihindagurikire y’ ikirere ifitanye isano n’ ubu buremere bw’ uyu muriro—ubundi wakaga ariko ntumare igihe kinini.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya CNN, agaragaza ko muri rusange kugeza magingo aya hamaze gushya hegitari zirenga miliyoni 7.3, mu migi 6 ya Australia. Agace ka New South Wales niko gace kahuye n’ inkongi ikabije, kuko hamaze gusha ahagera kuri hegitari miliyoni 4.9. muri aka gace kandi, hamaze kuba hasenyuka inzu z’ abantu zigera ku 1, 588, hanyuma izindi 650 zirangirika.

Urutse ingano y’ uduce twahiye n’ibyahiriyemo, uyu muriro ukomoje kongera ubukana bwawo, ubu umaze gutwara ubuzima bw’ abagera kuri 24 mu gihugu hose.

Bitewe n’ uko hakigaragara umuriro mu bice byinshi bya Australia, abashakashatsi ntibarahamya neza bumwe mu bwoko bw’ inyamaswa bwaba bwarakuweho n’ uyu muriro. Gusa, batekereza ko nk’ inyamaswa zitaboneka ahantu henshi bitewe na kamere yazo, ko zishobora kuba zarakuweho burundu n’ umuriro.

Ni iki kirimo gukorwa?

Kuri ubu, hari abashinzwe kurwanya inkongi y’ umuriro barenga 2, 000, wongeyeho abo Leta z’ Unzubumwe z’ Amerika, Canada, ndetse na New Zealand bohereje nk’ ubufasha ngo bahoshye iyi nkongi y’ umuriro yibasiye Australia. Leta kandi, yohereje igisirikare—indege n’ amato ya gisirikare—ngo gifashe mu ihoshwa ry’ umuriro, ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu, hamwe no kuvana abari mukaga.

Ubu, leta yamaze kwemeza ko hazatangwa miriyali 2 z’ amadorali ya Australia (agera kuri miriyali 1.39 y’ amadorali y’ Amerika), azahabwa abakuwe mu byabo n’ iyi nkongi y’ umuriro. Aya mafaranga kandi, azafasha no mu isanwa ry’ ibndi bikorwa remezo byaba byarangiritse. Ibi, byatangajwe na Minisitiri w’ Intebe wa Australia Scott Morrison, ejo hashize.

 Kugeza ubu ntabwo igihe uyu muriro uzahagararira kizwi,gusa bivugwa ko hashingiwe ku myaka yagiye ibanza,ndetse n' uko iki gihugu cyarimo kujya mu bihe byacyo by' ubushyuhe, ko uyu muriro ushobora kwiyongera,yewe ukaba watinda kurangira.

Src: BBC.com, telegraph.co.uk, CNN.com, emergency.vic.org.au, newsweek.com & theguardian.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND