RFL
Kigali

Ikiganiro n’umunyamerika Evan Jarrel wakoze indirimbo mu Kinyarwanda nyuma yo gukunda cyane u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2020 13:00
1


Evan Jarrell wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatuganirije ku ndirimbo ye nshya iri mu Kinyarwanda yitwa ‘Ushimwe’. Yatubwiye ko yakoze iyi ndirimbo nyuma yo gukunda cyane u Rwanda n’abanyarwanda bitewe n’uburyo bamwakiranye urugwiro ubwo ahaheruka muri Werurwe 2019 mu gitaramo cya Gentil Misigaro.



Iyi ndirimbo 'Ushimwe' ifite iminota 3 n'amasegonda 45. Kuva itangiye kugera ku isogonda ryayo rya nyuma, Evan Jarrel agaragara aririmba gusa mu kinyarwanda kitavangiye urundi rurimi ari kumwe n’itsinda ry’abaririmbyi biganjemo abanyarwanda. Aririmbamo aya magambo "Ushimwe iteka, ni wowe witanze ku musaraba kugira ngo njyewe mbone ubugingo. Turirimbe ibyo wakoze, biradutangaza."


Evan Jarrel ni 'Worship leader' muri Bellevue Presbyterian church yo muri Amerika

Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Evan Jarrel yavuze ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ari naho hashibutse gukora iyi ndirimbo n’izindi ari gukoraho. Yavuze ko iyi ndirimbo 'Ushimwe' ari we wayanditse, yunganirwa na Gentil Misigaro na Adrien Misigaro. Yayikoze nyuma ya ‘Come as you are’ (Ngwino uko uri) yakoranye na Prayer House ubwo yari mu Rwanda, gusa yo iri mu kinyarwanda n’icyongereza mu gihe ‘Ushimwe’ iri mu Kinyarwanda gusa.

KANDA HANO UREBE EVAN JARREL AVUGA KU RWANDA NO KU NDIRIMBO YE

Evan Jarrel yakomeje avuga ko ari gukora izindi ndirimbo zinyuranye zizaba ziri mu Kinyarwanda. Yagize ati “Nkunda u Rwanda. Ni ahantu heza hari abantu bampaye ikaze banyakira mu buryo budasanzwe ntigeze mbona ahandi. Ndi gukora ku zindi ndirimbo zo mu Kinyarwanda. Nanasohoye indirimbo ‘Come as you are’ (Ngwino uko uri) nafatanyije na Prayer House muri Kigali kuri album yagiye hanze. Iri mu cyongereza n’ikinyarwanda.

Ngiye gukomeza kwandika mu Kinyarwanda mu gihe nkomeje kwiga ururimi. Ntekereza ko ari ururimi rwiza kandi mu by’ukuri ndaruririmba nkanaruvuga. Indirimbo ‘Ushimwe’ ni njye wayanditse nshaka na melodies yayo. Band twayiririmbanye ni iyo muri Kigali. Bose twaririmbanye mu gitaramo cyabaye muri Werurwe ishize. Nanditse inyikirizo mu magambo yanjye, Gentil na Adrien bamfasha kubishyira mu Kinyarwanda cyiza ariko ni njye wayanditse kandi hazaza n’izindi.”

Mu kiganiro cy’amashusho yadusangije, Evan Jarrel yavuze mu Kinyarwanda ati “Muraho Inyarwanda, worship leader wo muri Amerika. (…) Nakunze u Rwanda cyane kubera urukundo banyeretse ubwo naririmbaga. Ikindi kubera kumenyana na Adrien ndetse na Gentil byatumye menya byinshi ku Rwanda. Nabonye abantu benshi mu Rwanda bakunze kunyita umunya-Canada ariko njyewe ntuye muri Amerika muri Washington state, nkorana na Adrien muri church yitwa Bellevue Presbyterian”


Umuramyi Evan Jarrel mu gitaramo cya Gentil Misigaro muri Werurwe 2019

KANDA HANO UREBE EVAN JARREL AVUGA KU RWANDA NO KU NDIRIMBO YE

REBA HANO INDIRIMBO 'USHIMWE' YA EVAN JARREL IRI MU KINYARWANDA

REBA HANO UKO EVAN JARREL YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA GENTIL MISIGARO MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabebe4 years ago
    It is so nice anyway





Inyarwanda BACKGROUND