RFL
Kigali

Indirimbo ya The Ben n'iya DJ Pius zihagarariye u Rwanda mu bihembo bya Hipipo Awards

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/01/2020 9:15
0


Abahanzi batandukanye b’abanyarwanda bari mu bahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye bya Hipipo Awards mu rwego rwo gushimira abakoze neza mu mwaka ushize wa 2019.



Hipipo Awards ni ibihembo bitangirwa muri Uganda mu rwego rwo gushimira abahanzi b’Abanyafurika bitwaye neza buri mwaka.

Mu rwego rwo gushimira abakoze neza mu 2019, abategura ibi bihembo bamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye.

Abahanzi b’abanyarwanda bagaragara mu byiciro bitandukanye birimo icy’indirimbo yakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba hakaba harimo “Vazi” ya The Ben na Homba Homboka [High Heels] ya DJ Pius.

Izi ndirimbo zihanganye n’izindi zakunzwe cyane zirimo The One ya Diamond Platnumz, Tetama ya Rayvanny na Diamond Platnumz, Parte After Parte ya Big Tril, Uno ya Harmonize, Wamlambez ya Sailors  'Extravaganza ya Sauti Sol bafatanyije na Bensoul, Nviiri, Crystal Asige & Kaskazini, na That's For Me ya Vanessa Mdee na Distruction Boyz, Dj Tira, Prince Bulo na Mmmh ya Rayvanny na Willy Paul.

Mu cyiciro cy’indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda harimo All Night ya Meddy, Naremeye ya The Ben, Igitekerezo ya King James, Day To Day ya Butera Knowless, Byakubaho ya Amalon, Homba Homboka ya DJ Pius, On Fire ya Andy Bumuntu na Katerina ya Bruce Melodie.

Hari ibindi byiciro bitaramenyekana bishobora kugaragaramo abahanzi b’abanyarwanda. Abahanzi b’abanyarwanda ntabwo bakunze guhirwa na Hipipo Awards dore ko ntawe uratwara igihembo ahanganiye n’abandi bahanzi bo mu mahanga. 

Homba Homboka ya DJ Pius iri guhatana mu rwego rw'Akarere

Indirimbo ya The Ben Vazi nayo iri mu cyiciro cy'izakunzwe mu Karere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND