RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yavuze ko we, Alexis Dusabe n’abandi baririmbye mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali, batishyuwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/01/2020 16:42
2


Umuhanzi Dominic Ashimwe uri mu bakomeye mu Rwanda yavuze ko we, Alexis Dusabe wakunzwe mu ndirimbo ‘Umuyoboro’ na Bosco Nshuti baririmbye mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali, cyo ku wa 29 Ugushyingo 2019 batishyuwe.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda aho yavuze ko adakora umuziki kugira ngo abeho ariko ko ‘iyo ugize icyo utanga kiba ari umugisha ndacyakira’.

Dominic wakunzwe mu ndirimbo ‘Ashimwe’ avuga ko yanze kubaho abeshejweho n’umuziki ari nayo mpamvu akora akandi kazi. Ntiyumva ukuntu yakora muzika akishyura inzu akagura umwenda ari uko yakoze igitaramo.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wabashyize mu igerageza kugira ngo harebwe niba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bajya bifashishwa muri ibi bitaramo biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Dominic Ashimwe yavuze ko we na bagenzi be basabwaga kwerekana ubushobozi bafite imbere y’abafana kugira ngo Umujyi wa Kigali ureba ko ari abizerwa ku buryo bajya bakorana no mu bindi bitaramo bitandukanye.

Yagize ati “Nta n’ibihumbi na bitanu bigeze batanga ku muhanzi waririmbiye hariya…Nta kintu twahawe rero mu by’ukuri abantu ntibagire ngo hari ama miliyoni twahawe nk’uko abo mu njyana zitari iza Gospel bayahabwa. Wenda mu bizakurikira bazayatanga ariko ubu twe twahamagawe [......].”

Yakomeje agira ati “Ubona bari bameze nk’abari kugerageza kugira ngo barebe ko Gospel abantu nabo baza. Ese gospel ikozwe abantu baza? Rero baraje benshi kandi barananezerwa cyane.

Avuga ko Alexis Dusaba ari we wagiranye ibiganiro n’Umujyi wa Kigali ahamagara abandi bahanzi. Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu byatumye adakora igitaramo cye bwite mu 2019 harimo n’impamvu z’umuryango.

Yavuze ko umwaka wa 2019 wari uw’akazi kenshi kuri we ku buryo hari indirimbo yagiye akorera muri studio akabura umwanya wo kuzirangiza ndetse ngo ntiyabonetse kenshi mu biganiro n’itangazamakuru, kubera ibyari bimuhugije.

Yavuze ko imihini mishya y’akazi yatumye hari ibyo yifuzaga gukora mu 2019 atakoze ariko ngo ubu amaze kumenyera ku buryo abasha guhuza akazi gasanzwe n’urugendo rwe rw’umuziki amazemo igihe.

Ku wa 29 Ugushyingo 2019 ni bwo habaye igitaramo cyahawe inyito ya “Gospe Live Concert” cyatumiwemo Dominic Ashimwe, Alex Dusabe, Siloam choir na Bosco Nshuti, cyabereye muri Car free zone.

Dominic Ashimwe yakunzwe mu ndirimbo “Ashimwe” yabaye idarapo ry’umuziki we. Yatambutse igihe kinini kuri Televiziyo y’u Rwanda kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga muri ‘gospel’ uririmba anicurangira gitari agashyira imbere gukora ibitaramo by’ubuntu mu murongo wo kugeza Ineza y’Imana kuri rubanda.

Yakoze ibitaramo bitandukanye atanga ishimwe ry’Imana kuri benshi. Indirimbo ze zizwi na benshi binashimangirwa n’ibitaramo bitandukanye yagiye aririmbamo.

Dominic Ashimwe yavuze ko nta mafaranga bahawe mu gitaramo cy'Umujyi wa Kigali


Abaririmbyi baririmbye muri iki gitaramo nta mafaranga bahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MURAMIRA4 years ago
    Arega Icyigenzi nuko twanezerewe kandi byari sawa cyane aba bakozi bimana baritanze baduha live music iryoshye berekanye ko nagospo ikunzwe, so ubutaha ntimuzemere ko babagendana bazabahe akanu na secula barayabaha menshi bcz mwerekanye ko muri gospo bishoboka gukurura abantu bakaza. Big up Dominic, Alexis & Bosco. God bless your talents
  • RUKUNDO 4 years ago
    Nibyo rwose narimpari nubwo imvura yadutengushye bigatangira bitinze abantu bari benshi cyane kurenza uko wabitekereza,bariya bahanzi bagaragaje ko bashoboye pe twaranezerewe,kandi byarimo nivuga butumwa kuburyo abantu barenga 30 biyemeje guhinduka bakagendera mumico myiza.so ibyama franga byo jyembona bayakwiye rwose.kubwibitaramo bituma abantu bahindura imyifatire nibyiza.





Inyarwanda BACKGROUND