RFL
Kigali

Joshua ubuheta bwa Apotre Masasu wiyemerera guca mu ngeso mbi yahishuye ko ari kwimenyereza kuba umuvugabutumwa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2020 17:06
0


Joshua Masasu ni we musore mukuru Apotre Masasu afite, akaba akurikira Deborah Uwamahoro Masasu uherutse gukora ubukwe. Uyu musore wishinja kugendera mu nzira mbi mu busore bwe, yahishuye ko muri iyi minsi arimo kwimenyereza kubwiriza.



Mu minsi micye ishize ubwo Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana n’umugore we Pastor Lydia Masasu bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 y’urushako mu birori by'agatangaza byabereye muri ERC Masoro tariki 29/12/2019, Joshua Masasu n’abavandimwe be bose uko ari 5 bari bitabiriye ibi birori ababyeyi babo bari bakoze ku nshuro ya mbere. Joshua yahishuye ko kuri ubu yahindutse ndetse akaba ari kwimenyereza kubwiriza, abishimangira ubwo yasomaga ibyanditswe byera. Ni ibintu byatangaje benshi birabashimisha cyane.


Joshua uwa kabiri uhereye ibumoso

Mu ijambo rye, Joshua Masasu yaragize ati “Mbanje kubashimira n'ubwo mushiki wanjye antunguye (Ni Deborah wari umwakiriye ngo agire icyo avuga). Ndashima Imana kuri uno munsi ku babyeyi beza yaduhaye, n'ubwo harimo, habayemo ubu jeune bwinshi no kutagendera mu nzira nziza, umubyeyi wanjye yakomeje kunyereka urukundo. Nashatse ko twasangira ijambo ry’Imana, ndimo ndabyimenyereza, (abakristo bose bahise baseka cyane)… Mubimfashemo umuntu ari nervous gato. Riri mu cyongereza, ndasoma mu cyongereza Ecclesiastes 4:9 (Umubwiriza 4:9). Haravuga ngo “Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo.”

Yakomeje ati “Nkavuga n’irindi jambo ryo mu Abakorosayi 3;14” Haravuga ngo “Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose” Yunzemo ati “Nta magambo navuga, navuga amagambo menshi ariko ndabashimira ku mbuto nziza mwadushyize muri buri mwana hano. Ntabwo nshidikanya n’abandi babyemera ko buri mwana hano tuvukana kubera urukundo ababyeyi berekana ku bandi bantu, automatically twahise tugira PhD muri Social science (Impamyabumenyi y'ikirenga mu mibanire myiza n'abantu), buri muntu wese hano arakundana kandi azi kwerekana urukundo.

Ndangiza ntabatindiye hari ijambo nasomye mu gitondo,..(abantu bahise baseka),..ok birimo biraza.” Yahise abasomera amagambo yo mu cyongereza yo kwifuriza isabukuru nziza y’urushako ‘couple’ irangwa n’urukundo no gukiranuka ikabera urugero rwiza sosiyete. Ati “Happy anniversary to the couple who personifies love, exemplifies virtue, epitomizes perfection, characterizes righteousness and symbolizes the best in life. Murakoze.“


Joshua avuga ko we n'abavandimwe be bafite PhD muri social science

Joshua Masasu wavuze ko asigaye ari imfura mu muryango nyuma y'aho mushiki we Deborah Masasu ashakiye, yasoje ijambo rye avuga ko nk'abana ba Apotre Masasu bagabiye inka ababyeyi babo. Bahise baririmba indirimbo nyina akunda kuririmbira abageni mu bukwe. Deborah Uwamahoro Masasu imfura y'uyu muryango ni we wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be. 

Yavuze ko urukundo ababyeyi be bafitiye Yesu ari rwo nabo nk’abana babo babonye. Ati “(..)Urukundo bafitiye Yesu, ni rwo twabonye bafitanye. Turishimye guhagarara hano, twizihizanya namwe imyaka 30.” Yunzemo ati "(…) Mu gihe bacaga mu bikomeye umwe yafataga gitari akaririmbira undi baririmbira Imana. Urwo ni rwo rukundo rwa Yoshuwa Masasu na Lydia Masasu."

Joshua Masasu umusore wa Apotre Masasu, afite impano yo gucuranga piano ndetse yanacurangiye igihe kitari gito Shekinah worship team ya ERC Masoro. Amakuru InyaRwanda.com ifite avuga ko uyu musore yaje guhagarikwa gucuranga ku itegeko ryatanzwe na se Apotre Masasu nyuma yo kubona ko umuhungu we yari afite ingeso mbi idakwiriye abakristo. Bivugwa ko mu bihe byashize uyu musore yajyaga asoma ku gasembuye. Se yamugaruje ineza n'urukundo rwa kibyeyi none ubu yarahindutse nk'uko uyu musore abyihamiriza ndetse yatangiye kwimenyereza kubwiriza.

Imitoma! Apotre Masasu n’umugore we bakorewe ibirori by’agahebuzo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’urushako-AMAFOTO


Apotre Masasu n'umuryango we ubwo bakataga umutsima mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 y'urushako

REBA HANO UBWO JOSHUA MASASU YABWIRIZAGA MURI ERC MASORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND