RFL
Kigali

U Rwanda ku mwanya wa 6 muri Afrika mu bihugu 10 bifite murandasi (Internet) yihuta cyane

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/01/2020 8:19
2


Murandsi ni imwe mu kingi ziri gufasha isi kwihutisha iterambere. Uko isi igenda yiruka mu iterambere ry’ikoramabuhanga ni nako ibihugu bigenda birutanwa mu kugira ikora neza. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibihugu 10 byo muri Afrika bifite murandasi yihuta cyane.



Murandasi nziza nk'imwe mu ntego iraje ishinga ibihugu byinshi byo ku isi birangamiye iterambere rihamye, ubundi mu kuvuga ko murandasi yihuta akenshi hashingirwa ku bindi ushobora gukora ndetse n’igihe ishobora kubikora. Urugero ushobora gusanga hari igihugu ushobora kumanura (download) filimi ifite 85.02 Mb mu gihe kingana n'isegonda rimwe ahandi ukaba wabikora mu gihe kingana n'amasaha menshi. 

Urugero rufatika ni uko ubu igihugu ku isi gifite murandasi yihuta ni Taiwan aho ushobora kumanura (Download) 85.02 Mbps naho ku mwanya wa 2 hakaza Singapore aho umuntu wo muri Singapore ashobora kumanura 70.8Mbs, ni ukuvuga ashobora kumanura filimi ifite megabyte 70.86 mu gihe kingana n'isegonda.

Ku mugabane wa Afrika ibihugu byinshi birangajwe imbere n’iterambere rifatiye ku ikoranabuhanga ari naho u Rwanda ruri aho ruri ku mwanya wa 6 mu bihugu bifite murandasi yihuta. Ku mwanya wa 1 muri Afrika mu bihugu bifite murandasi ibangutse turahasanga Madagascar aho murandasi yaho ifite umuvuduko wa 22.57 Mbps. Iyi nkuru turayicyesha ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Cable.co.uk aho cyakoze urutonde rw’ibihugu bisaga 207 hashingiwe ku muvuduko wa murandasi wa buri gihugu.

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite murandasi yihuta cyane kuruta ibindi

10. Zambia

Umuvuduko wa murandasi: 3.1 Mbps

9. GhanaUmuvuduko wa murandasi: 3.2 Mbps

8. Uganda

Umuvuduko wa murandasi: 3.22 Mbps

7. Cabo VerdeUmuvuduko wa murandasi: 3.31 Mbps

6.  Rwanda

Umuvuduko wa murandasi: 3.34 Mbps

5. NamibiaUmuvuduko wa murandasi: 3.39 Mbps

4. MauritiusUmuvuduko wa murandasi: 5.02 Mbps

3. KenyaUmuvuduko wa murandasi: 7.62 Mbps

2. South Africa

             

Umuvuduko wa murandasi: 8.4 Mbps

1. Madagascar

Umuvuduko wa murandasi: 22.57 Mbps 

Src: theatlas.com, qz.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONIRINGIYE MORISI4 years ago
    NKUND IBIHUGUBYOSE BYAFURIKA UMWAKA MUSHYA
  • RUGAMBA Thierry 4 years ago
    Proud my Country. Our president do alot





Inyarwanda BACKGROUND