RFL
Kigali

Ibya Betting mu mupira w’u Rwanda ntabyo nzi bibaye binahari uwabifatirwamo yabera abandi urugero-Gen. Sekamana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2020 12:23
1


Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe cyangwa abantu ku giti cyabo bagurisha amakipe yabo ku mikino runaka, akitsindisha kugira ngo abone akayabo k’amafaranga yategeye, ibi bizwi nka betting. Umuyobozi wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene avuga ko ntabyo azi ariko bibaye hari n’ibihari uwabifatirwamo yabihanirwa bikomeye.



Nta muntu cyangwa ikipe yo mu Rwanda yigeze ishyirwa hanze ko hari imikino yategeye ikitsindisha nkana kugira ngo ibone amafaranga, ariko iki ni ikibazo gihangayikishije benshi mu bakunda bakanakurikira umupira w’amaguru.

Mu bihugu byo ku mugabane w’iburayi ndetse na Amerika iki kibazo cyamaze gufata indi ntera, aho amakipe bayakoramo ubucuruzi bakayagurisha ku mikino runaka, akitsindisha nkana kugira ngo amafaranga yategewe aboneke, kenshi na kenshi ku imikino iba yitezwe na benshi, hari igihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi batishimira imigendekere y’umukino n’ubwitange bw’amakipe mu kibuga, ugasanga basubira ku macumbi yabo bahuriza ku kintu kimwe bati” Amakipe yararangiye”, nyamara ariko ugenzuye neza usanga atariko biri kuko hari ikiba cyihishe inyuma ya byose.

Shampiyona y’u Rwanda yagiye ku rutonde rwa shampiyona zitegerwa ku isi, muri kompanyi zicuruza imikino yo gutega. Ibi n’ubwo bishobora kuba bitarigaragaza nko mu bindi bihugu ariko biteye inkeke k’umupira w’u Rwanda n’ubundi wari usanzwe wifitiye ibibazo byawubayeho karande.

Hari imikino imwe n’imwe yo muri shampiyona y’u Rwanda, witegereza imigendekere yayo, igasiga ibimenyetso ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya, umupira w’u Rwanda nawo uzisanga uri kubyazwa inyungu n’abantu ku giti cyabo.

Ni kenshi cyane abafana b’amakipe binubira imisifure ku mikino itandukanye muri shampiyona y’u Rwanda, yewe rimwe na rimwe ugasanga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribafatira ibihano, birimo no guhagarikwa mu gihe runaka badasifura.

Mu kiganiro umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ret. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene aherutse kugirana n’itangazamakuru, ubwo hasuzumwaga uburyo umwaka wa 2019 wagenze mu mupira w’amaguru ndetse n’ibyimirijwe imbere gukorwa mu gihe kiri imbere, hagarutswe ku kibazo cya betting mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ariko Sekamana yavuze ibyo ntabyo azi ariko bibaye binahari uwabifatirwamo yabihanirwa by’intangarugero.

Yagize ati”Ibya betting mu mupira w’u Rwanda ni ubwambere mbyumvise, gusa njye ntabyo nzi, ariko bibaye binahari hari amategeko abihana ahari, uwabifatirwamo hari n’ibimenyetso simusiga bibigaragaza, yahanwa bikomeye akabera abandi urugero”.

Nubwo nta ngamba zihari zo gkumira iki cyorezo, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda bakwiye gutangira hafi amazi atararenga inkombe, kuko hari ibimenyetso bimwe na bimwe byamaze kugaragara ko betting yashinze ibirindiro mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.


Ubuyobozi bwa FERWAFA bwemeza ko ibya betting ntabyo buzi mu mupira w'amaguru w'u Rwanda


Gen. Sekamana Jean Damascene yemeza ko hagize ufatirwa mu bya betting mu mupira w'amaguru y'u Rwanda yabihanirwa by'intangarugero


Itangazamakuru riburira FERWAFA ko itagize icyo ikora mu maguru mashya, betting izangiza umupira w'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy4 years ago
    Afande ibyo uvuga birumvikana,ariko burya abasirikare ntimwakanira byose ngo bishoboke, Hari ibibarenze





Inyarwanda BACKGROUND