Dwayne Micheal Carter JR, ni yo mazina ye yabwite. Yavutse tariki 27 Nzeli, 1982. Yamenyekanye nka Lil Wayne, ni Umunyamerika w'umuraperi, umwanditsi w'indirimbo , umucuruzi , akaba n'umukinnyi wa filimi. Uyu munsi twabateguriye amateka ye ni Lil Wayne azabageraho mu bice.
Impano ya Lil Wayne yo kuririmba yavumbuwe mu 1996 , icyo gihe yari afite imyaka 13 gusa y'amavuko, ni nabwo yavumbuwe na Birdman ahita anamushyira mu nzu yatunganyaga umuziki yitwa Cash Money Records aba umuhanzi w'umwana muri iyo nzu.
Lil Wayne yaje kwihuza n'itsinda ryitwaga
Southern Hiphop (Hot Boys) ryabarizwaga muri Cash Money yari ifite umuhanzi Lil
Wayne n'abandi nka Juvenile ndetse na Turk. Mu 1997 aka gatsiko kitwaga Hot Boys
Lil Wayne yari yiyunzeho kasohoye umuzingo wa mbere kawita ngo ' Get it How you
Live' mu mwaka umwe itsinda rihita rigafata muri Amerika n'ahandi ku isi rihita
rinashyira hanze undi muzingo ryise ngo 'Guerrilla Warefare' mu 1999
n'indi ndirimbo bise ngo 'Bling Bling'.
Lil Wayne ni we muhanzi wari ukomeye muri Cash Money kuva icyo gihe kugeza muri 2018 ubwo uyu muhanzi yasesaga amasezerano yari afitanye na Cash Money yaje no gukurura inzangano zikomeye tuzarebera hamwe. Lil Wayne yashyize hanze umuzingo we wambere (Album) mu 1999 ariwo 'The Block is Hot' , akurikizaho 'Light Out' muri 2000 na 500 Degreez.
Lil Wayne
yubatse izina rikomeye atangira no gukundwa cyane nyuma yo gusohora umuzingo we
wakane yitiriye izina rye 'Tha Carter yasohotse muri 2004 ahita asohora
indirimbo nshya yise ngo ' Soldier yafatanyije na Destine Child muri uwo mwaka
wa 2004. Uyu muhanzi wari umaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku isi yose
yakurikije ho Album yindi nayo yitiriye izina rye 'Tha Carter II yasohotse muri
2005 yaje no gushyirwa mu marushanwa muri 2008 Tha Carter II irakundwa kugeza ubwo
yatwaye GRAMMY AWARDS nka Best Rap Album binyuze mu ndirimbo zari zirimo nka
'Lollipop, Amilli niyo yise ngo ' Got Money'.
Nyuma y'iyo mizingo Lil Wayne yashyize hanze muri iyo myaka, nyuma yahise yigira inama yo gukora undi muzingo yise ngo ' Rebirth' yasohotse muri 2010. Mu kwezi kwa kane muri 2010 Lil Wayne yakatiwe amezi umunani nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gucuruza intwaro afungirwa muri Leta ya New York.
Umuzingo we wa munani Lil Wayne yawise ngo ' IAM NOT
HUMAN BEING' yakurikiwe na Tha Cartee IV yagurishijwe amakopi 964,000
mu cyumweru kimwe, aha twahita twibaza ngo mbese abahanzi bacu hano mu
Rwanda ibyabo mu kugurisha amakopi y'indirimbo zabo bihagaze gute?. Muri uyu
muzingo harimo indirimbo nyinshi nka ' 6 Foot 7 Foot, How to Love na She
Will'. Muri 2012 Lil Wayne yabaye umuhanzi wa mbere waciye agahigo ko kugira
indirimbo nyinshi zakunzwe kuri BillBoard Hot charts aho yari afite izigera
kuri 109.
Lil Wayne yasohoye umuzingo we wa 12 Tha Carter V muri 2018 akerewe cyane.Gusa Tha Carter V yagurishijwe amakopi 480,000 mucyumweru cyambere isohotse.Lil Wayne yagurishije ibihangano bisaga Miliyoni 120 ku isi yose birimo Miliyoni 15 za Albums n'indirimbo Miliyoni 32 yagurishije muri Leta ya Amerika, byaje kumugira umuhanzi wagurishije indirimbo nyinshi ku isi kandi w'ibihe byose.
Lil Wayne kuri ubu ni CEO w'inzu itunganya indirimbo yitwa Young Money Entertainment.Uyu munsi twibanze kumizingo uyu muhanzi yasohoye tubasezeranya ko ubutaha tuzarebera hamwe amateka ya Lil Wayne mbere ya Muzika uko yari abayeho nuko yinjiye muri muzika, turabashimiye.
TANGA IGITECYEREZO