RFL
Kigali

Sonia Rolland yasuye ibitaro bya Ruhengeri yahaye ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw'abana bakivuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2020 11:41
0

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, yasuye ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, yahaye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’abana bakivuka bifite agaciro ka 69,853,342 FRW.



Sonia Rolland umaze iminsi mu Rwanda aho yanasuye Pariki y’Akagera, yasuye ibitaro bya Ruhengeri yakirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi b’ibi bitaro. 

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko bwishimiye kwakira Miss Sonia kandi ko buzakoresha neza inkunga bahawe.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanditse kuri Twitter ashima byimazeyo Miss Sonia Rolland utibagirwa ivuko rye. 

Yagize ati “Wakoze cyane Miss Sonia Rolland ku bw’inkunga yawe. Turagushimira cyane. Tukwifurije umwaka mushya muhire wa 2020. Turakwifuriza gukomeza kuryoherwa n’ibyiza mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Miss Sonia Rolland nawe yanditse kuri Twitter ashima Guverineri Gatabazi n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri uburyo bamwakiriye. Iyi nkunga y’ibikoresho, Miss Sonia Rolland yayishyikirije ibi bitaro, kuri uyu wa 03 Mutarama 2020.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, hizihijwe isabukuru y’imyaka 17 y’umuryango ‘Maisha Africa’ ufasha abana batishoboye washinzwe na Sonia Rolland.

Muri uyu muhango kandi hakusanyijwe inkunga yo kugura ibikoresho bizifashishwa muri serivisi yita ku bana bakivuka (néonatalogie) mu bitaro bya Ruhengeri.

Uyu muhango witabiriwe na Nyampinga w’u Bufaransa Vaimalama Chaves n’abandi, umuhanzi Yvan Buravan wegukana Prix Découverte gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) n’abandi.

Sonia Rolland abinyujije kuri Instagram yatangaje ko babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125 angana na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Inkunga z’abafatanyabikorwa, abitabiriye n’abitanze zatumye tubona amayero 125.300. Iyi nkunga izafasha mu gusana no gushyira ibikoresho mu serivisi yo kuvura indwara zifata abana bakivuka mu bitaro by’abana by’Akarere ka Musanze mu Rwanda.”

Tariki 23 Nzeri 2019 ibitaro bya Musanze byakiriye ibi ibikoresho, bishimira Sonia Rolland wagize igitekerezo byemeza ko bigiye kugabanya impfu z’abana bakivuka.

Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Sonia yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali. Byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.


Sonia Rolland ari kumwe n'abayobozi, abakozi b'ibitaro bya Ruhengeri hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney na Miss Sonia Rolland

Miss Sonia Rolland yasuye ibitaro bya Ruhengeri yahaye inkunga y'ibikoresho byifashishwa mu buvuzi

Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda aho yanatangaje ko yishimiye gusura Pariki y'Akagera







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND