RFL
Kigali

Umubano hagati ya Washington na Tehran uragana he nyuma y'uko Amerika yivuganye umwe mu basirikare bakuru ba Iran?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:4/01/2020 20:35
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama ni bwo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zemeje zagabye igitero muri Iraq kigahitana umwe mu basirikare bakuru ba Iran, Jenerari Majoro Qassem Soleimani.



Jenerari majoro, Qassem Soleiman yahitanywe n'igitero cyateguwe na Amerika. Uyu Soleiman yari umwe mu basirikare bakuru muri Iran, magingo aya ni we wari uhagarariye ibikorwa bya gisirikare bibera hanze y'iki gihugu cya Iran. Mu bakurikirana hafi ibibera mu gihugu cya Iran bemeza ko uyu mugabo Soleiman yari mu bavuga rikumvikana dore ko yari n'umutoni ndetse akaba n'umwe mu byegera by'umuyobozi w'ikirenga w'iki gihugu ari we Ayatollah Khamenei.


Jenerari Qassem Soleimani mu bikorwa bye bya gisirikare byagiye byibanda cyane mu Burasirazuba bwo hagati. Uyu mugabo yari mu batinyitse muri iki gice cy'isi – Uburasirazuba bwo hagati. Kuva mu mwaka wa 2003, nyuma yuko ingabo z'Amerika zitereye Iraq, uyu Soleimani yagiye ashinjwa gutera ingabo mu bitugu imitwe yitwaraga gisirikare kugaba ibitero ku ngabo zayo. 

Mu mwaka wa 2011, Syria ya Bashar al-Assad amaze kugabwaho ibitero n'imitwe y'inyeshyamba bivugwa ko ku bufatanye n'Uburusiya yafashije uyu muperezida kongera kwigarurira imijyi ikomeye. Ikindi cy'ingenzi uyu mugabo yari azwiho ni uko yafashije imitwe y'ingabo z'abayisiramu b'abashiya ndetse n'abakiride kurwanya Sadam Hussein. Undi mutwe bizwi neza yafashaga n'uwa Hezbollah urwanira muri Lebani.

Uyu musirikare mukuru yiciwe mu muhanda uri hafi y'ikibuga cy'indege cya Baghdad muri Iraq. Jenerari Qassem Soleimani imodoka yarimo kimwe n'indi yari imuherekeje zarashwe n'ibisasu by'ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ibi n'iki gihugu kirabyiyemerera. Soleimani ntiyari wenyine dore ko ahubwo yari kumwe n'umuyobozi w'umutwe wa Kataib Hezbollah, Abu Mahdi al-Muhandis. Iki gikorwa gishobora gukongeza umuriro hagati ya Iran ndetse n'Amerika dore ko muri iyi minsi ibi bihugu bitanarebanaga neza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y'ingabo y'Amerika, ryemeje iyicwa ry'umusirikare ndetse rinerekana uruhare rwe mu gutera ingabo mu bitugu imitwe Amerika ivuga ko ari iy'iterabwoba. Amerika yongeye ho na none ko iki gikorwa ari intsinzi kuri yo dore ko ngo yaburijemo ibitero uyu mugabo yateguraga. Iran yo, nyuma yo gutangaza icyunamo cy'iminsi itatu, Tehran yatangaje ko izihorera uko byagenda kose. Ese koko Tehran na yo iragaba ibitero kuri Washington? Cyangwa iribanda ku bikorwa by'Amerika biri muri Iraq ndetse no muri ako karere?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND