RFL
Kigali

Rubavu: Pc One G Dedartist yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Your Body"-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/01/2020 11:27
2


Umuhanzi Pc One G Dedartist ni umwe mu bahanzi ntashidikanywaho muri Hip Hop y'akarere ka Rubavu. Kuri ubu uyu musore wari umaze iminsi atuje avuga ko yiga ikibuga cy'umuziki yamaze gushyira hanze amashusho y'imwe mu ndirimbo ze yise 'Your Body' aho arata umukobwa yagereranyije na Mwiseneza Josiane.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'My Body' yasohotse tariki 1 Mutarama 2020. Pc One G yatangarije INYARWANDA ko icyamuteye guhitamo indirimbo 'Your Body' imaze amezi agera ku icumi isohotse ngo yashakaga kubanza kwiga neza umuziki we n'uburyo yagaruka awukora bitandukanye na mbere.

Pc One G yavuze ko kuba hari mugenzi we bahuriye mu njyana ya Hip Hop muri aka karere yabonanaga amashagaga yo kugera kure mu mwaka wa 2019 ngo nabyo byatumye amureka ngo abanze yitegereze intambwe ze ubundi nawe atangire umwaka mushya n'ingamba nshya byaje no kugaragara ubwo yashyiraga hanze aya mashusho ku itariki ya mbere Mutarama 2019.

Pc One G yagize ati" Ubu njye ndashaka muzika yanjye igere kure, ndashaka kwereka Abanyarwanda ko ntandukanye kandi nzabinyuza mu bikorwa so, nta kundi nari kubikora rero uretse kureka uwo nabonanaga umuvuduko akabanza agahatana ubundi nanjye nkaza n'imbaraga nyinshi. So, nashyize hanze aya mashusho ntinze ariko ibikorwa byo ni byinshi kandi Imana izamfasha ndabizi". 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YOUR BODY YA PC ONE G DEDARTIST








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pooka 4 years ago
    Pc one G Tumurinyuma nuko mbona iyi video irimo imico mibi Gusa Kuraje Musore
  • Nyiramana Gaudence4 years ago
    Uyu mutipe yanjye areka kwiyemera hhhh ngo ninde yarekeye ikibuga ??? Ngaho rek turebe icyo axanye we





Inyarwanda BACKGROUND