RFL
Kigali

Sarpong Michael yasezeye kuri bagenzi be n'abafana ba Rayon Sports yerekeza mu Bushinwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/01/2020 16:53
2


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana wakiniraga Rayon Sports Michael Sarpong, kuri uyu wa Kane yafashe rutemikirere yerekeza mu Bushinwa mu ikipe ya Changchun Yatai FC yamutanzeho akayabo ka miliyoni zirenga 605 z’amafaranga y’u Rwanda.



Sarpong Michael wigaragaje kuva yagera muri Rayon Sports aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize akanasoza shampiyona ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, kuri ubu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko yamaze kwerekeza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bushinwa.

Ikipe ya Changchun Yatai kugira ngo ibone Sarpong, yatanze ibihumbi Magana 650$, uyashyize mu manyarwanda akaba angana na Miliyoni 605,390,500.

Byari biteganyijwe ko Rayon Sports muri aya mafarnga izahabwa ibihumbi 150$, naho Sarpong akabona ibihumbi 500$, agasinya muri iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe azabakinira bivuze ko mu kwezi azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 41$.

Michael Sarpong akaba asanze Jules Ulimwengu bakinanye muri Rayon Sports, nawe werekeje muri Shampiyona y’ubushinwa.

ChangChun Yatai Fc Sarpong agiye gukinira yashinzwe mu mwaka wa 1996, ikaba imaze imyaka 23 gusa ishinzwe, ikaba ikinira ku kibuga cyitwa Changchun Stadium giherereye mu mujyi wa Changchun kikaba cyakira abantu ibihumbi 38,500 bicaye neza.

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ntiyakigumyemo kubera ko yagize umwaka mubi w’imikino mu mwaka ushize wa 2018, byanatumye isubira mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka utaha izasubire mu cyiciro cya mbere.

Sarpong akaba abaye umunyamahanga wa kane  ukina muri Changchun Yatai, akazaba ariwe mwirabura wenyine ukina muri iyi kipe, kuko isanzwe ifite rutahizamu ukomoka muri Brazil witwa Maurides, ikagira umuholandi Richairo Zivkovic nawe akaba akina asatira ndeyse n’umunyaserbia Stefan Drazic nawe ukina mu busatirizi.

 

Sarpong ari ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe agiye gufata rutemikirere yerekeza mu Bushinwa


Sarpong yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anastase 4 years ago
    Saropongo wacu tuzahora ntituzakwibangirwa ibyizawatungejejeho Imana izakubehafi aho ungiye uzahirwemuribyose kandinawe ntuzibangirwe ikipeyakumenyekanishije Ariyo Reyospor yakabyara
  • Anastase 4 years ago
    Nukuri ntacyotwagushinja watubereye umukinnyimwiza uradufasha natwe nkabafana ba Reyospor tukurinyuma tugufatiye iryiburyo uzajyane nuwiteka azakungende imbere kandi tuzajyatugusura naho ujyiyeturahabaye ngendana Ni mana





Inyarwanda BACKGROUND