Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana wakiniraga Rayon Sports Michael Sarpong, kuri uyu wa Kane yafashe rutemikirere yerekeza mu Bushinwa mu ikipe ya Changchun Yatai FC yamutanzeho akayabo ka miliyoni zirenga 605 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sarpong
Michael wigaragaje kuva yagera muri Rayon Sports aho yayifashije kwegukana
igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize akanasoza
shampiyona ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, kuri ubu
ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko yamaze kwerekeza muri shampiyona y’icyiciro
cya kabiri mu bushinwa.
Ikipe
ya Changchun Yatai kugira ngo ibone Sarpong, yatanze ibihumbi Magana 650$,
uyashyize mu manyarwanda akaba angana na Miliyoni 605,390,500.
Byari
biteganyijwe ko Rayon Sports muri aya mafarnga izahabwa ibihumbi 150$, naho
Sarpong akabona ibihumbi 500$, agasinya muri iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe
azabakinira bivuze ko mu kwezi azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 41$.
Michael
Sarpong akaba asanze Jules Ulimwengu bakinanye muri Rayon Sports, nawe werekeje
muri Shampiyona y’ubushinwa.
ChangChun
Yatai Fc Sarpong agiye gukinira yashinzwe mu mwaka wa 1996, ikaba imaze imyaka
23 gusa ishinzwe, ikaba ikinira ku kibuga cyitwa Changchun Stadium giherereye
mu mujyi wa Changchun kikaba cyakira abantu ibihumbi 38,500 bicaye neza.
Nyuma
yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ntiyakigumyemo kubera ko yagize umwaka mubi
w’imikino mu mwaka ushize wa 2018, byanatumye isubira mu cyiciro cya kabiri,
ubu ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka utaha izasubire mu
cyiciro cya mbere.
Sarpong
akaba abaye umunyamahanga wa kane ukina
muri Changchun Yatai, akazaba ariwe mwirabura wenyine ukina muri iyi kipe, kuko
isanzwe ifite rutahizamu ukomoka muri Brazil witwa Maurides, ikagira umuholandi
Richairo Zivkovic nawe akaba akina asatira ndeyse n’umunyaserbia Stefan Drazic
nawe ukina mu busatirizi.
Sarpong ari ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe agiye gufata rutemikirere yerekeza mu Bushinwa
Sarpong yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO