RFL
Kigali

Mikel Arteta yabonye amanota atatu ya mbere muri Arsenal, abafana bashimangira ko ariwe mutoza ubabereye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/01/2020 10:34
0


Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta yatangiye umwaka wa 2020 neza, ahesha Arsenal amanota 3 ya mbere mu mikino 3 yatoje kuva yagirwa umutoza w’iyi kipe, ubwo yatsindaga Manchester United ibitego 2-0 , abafana b’iyi kipe yiyitirira abarashi, bashimangira ko ari we mutoza ubereye ikipe yabo.



Ni umukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku ruhande rw’abakinnyi ba Arsenal, dore ko bakinnye neza umukino wose, bakoresha imbaraga nyinshi mu kuzibira no guhagarika ubusatirizi bwa Manchester United, ndetse bakanakoresha ubwenge n’imbaraga nyinshi basatira, byaje kubaviramo umusaruro mwiza wo kwegukana amanota atatu mu mukino wari ukomeye,  babifashijwemo na Nicolas Pepe ndetse na Sokratis batsindiye iyi kipe.

Arsenal yari imaze igihe kinini idakina neza, nta morale abakinnyi bafite ndetse ugasanga mu bakinnyi harimo umwuka utari mwiza hagati yabo, by'umwihariko kuri Ozil na Xhaka,  nyuma yo gutakaza imikino myinshi, ariko muri uyu mukino wabonaga byinshi byahindutse nubwo yatangiye umukino irushwa na Manchester United ariko mu minota micye irayigaranzura itangira kuyirusha.

Ku munota wa 8 w’umukino, Aubameyang yazamukanye umupira awuhereza Kolasinac nawe awuhindura mu rubuga rw’amahina ukora ku kuguru kwa Daniel James bituma usanga Nicolas Pepe aho yari ahagaze awushyira mu nshundura, ahagurutsa imbaga y’abafana ba Arsenal.

Iyi kipe yakomeje gukina neza binyuze ku bakinnyi bayo bakina mu kibuga hagati barimo Torreira na Xhaka bageragezaga guhererekanya neza mu kibuga no gukinisha bagenzi babo, byatumye abakinnyi ba Manchester United batangira guhuzagurika ari nako bakora amakosa menshi mu kibuga, hari nk’ikosa rikomeye De Gea yakoze ubwo yaherezaga umupira Pepe, awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 42 Arsenal yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sokratis nyuma ya koroneri yatewe na Pepe, Lacazette ashyiraho umutwe, De Gea awukuramo wikubita ku mugongo wa Lindelof uhita usanga uyu myugariro w’Umugereki awushyira mu izamu. Amakipe ajya mu karuhuko Arsenal iyoboye ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina neza kwa Manchester United yagerageje kugumana umupira kurusha mu gice cya mbere, isatira izamu rya Arsenal ariko abakinnyi ba Arsenal bahagarara neza birinda kwinjizwa igitego. Iminota 90 y’umukino yarangiye Arsenal yegukanye amanota atatu, ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino humvikanye amajwi menshi y’abafana ba Arsenal bashimagiza Arteta, bavuga ko ariwe mutoza ubereye ikipe yabo kandi ko ariwe bari bakeneye kuva na mbere.

Gutsinda uyu mukino  byafashije Arsenal  yari ku mwanya wa 13 ifite amanota 24, kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona aho yahise  ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 27 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 31.

Arsenal iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, ubwo izaba yagiye ku kibuga cya Crystal Palace saa 14:30 mu gihe kuri uwo munsi Manchester United izakira Norwich saa 17:00.

Dore uko indi mikino yarangiye

Tottenham 0-1 Southampton

Chelsea 1-1 Brighton

Manchester City 2-1 Everton

Leicester City 3-0 Newcastle


Arteta yahesheje Arsenal amanota atatu ku mukino ukomeye

 Abakinnyi ba Arsenal bitanze bikomeye muri uyu mukino

Sokratis atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND