RFL
Kigali

Honduras: Bagiye gusezera umurambo w'umwana ukiri muzima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/12/2019 11:58
0


Ubusanzwe gutangaza urupfu ariko umuntu yibeshye ni ibintu bibi cyane ko biba bishyira ikiremwamuntu mu kaga, birashoboka ko watangaza ko umuntu yapfuye kandi atarapfa bikaza kurangira apfuye koko kubera uburangare.



Ibi ni byo byabaye ku mubyeyi uvuga ukuntu yatangarijwe urupfu rw’umwana we w’amezi arindwi kandi ari muzima. Uyu mwana n'ubundi bivugwa ko yari arwaye, bamujyana kwa muganga, ibitaro bitangaza ko umwana yapfuye gusa Ivis Montoya ari we nyina usanzwe utuye muri San Pedro Sula muri Honduras, aza kubona ko umukobwa we ari muzima.


Aka kana k’agakobwa kitwa Keilin Johanna Ortiz Montoya kari gafite amezi arindwi gusa byavugwaga ko karwaye impiswi bigeraho kabura amazi mu mubiri ubundi gasesa n’ibintu ku mubiri.

Ubwo kari kamaze iminsi itatu mu bitaro by’i Villanueva, abaganga baje kuvuga ko kapfuye, icyo gihe nyina yarabyakiriye yakira urupapuro rwerekana urupfu rw’umwana ubundi amujyana mu rugo kugira ngo amusezereho bwa nyuma.


Kuko uyu mubyeyi atari afite amikoro yo kugura isanduku y’umwana, bamujyanye mu rusengero bamurambika ku ntebe kugirango bamusezereho, ibintu twakwita nk’amahirwe kuko umwana arambitse ku ntebe nibwo nyina yaje kubona ko agihumeka, iyo baza kuba baramushyize mu isanduku aba araheze umwuka burundu agapfa


Umubyeyi akimara kubona ko akana ke ari kazima yahitse akirukankana kwa muganga barongera baragafasha ariko gakomeza kubaho

Src: dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND