RFL
Kigali

Serena Williams na LeBron James batowe nk’abakinnyi bahize abandi mu myaka 10 ishize

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2019 11:56
0


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abanyamakuru bandika amakuru ya Siporo ku kinyamakuru Associated Press, bicaye hamwe batora umukinnyi wahize abandi muri buri cyiciro imikino yose ikomatanyirijwe hamwe, Selena Williams mu bagore na LeBron James mu bagabo nibo bahize abandi mu myaka 10 ishize, bigendanye n’imidali ndetse n’ibihembo begukanye



Selena Williams usanzwe ukina umukino wa Tennis niwe watowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu cyiciro cy’abagore, akaba yahigitse abandi bakinnyi bakina imikino itandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu myaka 10 ishize.

Imyaka 10 ishize yabaye imyaka idasanzwe kuri Selena Williams mu mwuga wo gukina Tennis, kuko niwo mwaka yanditsemo amateka azahora yibukwa mu mukino wa Tennis, uyu kandi ni nawo mwaka yatsinze amarushanwa menshi kandi akomeye, yegukana ibihembo bikomeye muri uyu mukino.

Mu myaka 10 ishize, Selena Williams yegukanye ibikombe 12 bikomeye muri uyu mukino, byo mu marushanwa ane akomeye yashyizwe mu cyitwa Grand Slam. Nibwo bwa mbere bibaye kuko ntawundi mugore wigize atwara ibikombe birenze bitatu by’aya marushanwa muri Season10 zabanje. Ikindi kandi Williams yamaze imyaka itatu n’igice ari ku mwanya wa mbere ku isi muri Tennis mu cyiciro cy’abagore, akaba yarahise akuraho agahigo kari gafitwe Steffi Graf, wari waramaze igihe nk’iki ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba Tennis mu bagore.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis muri USA, aganira n’ikinyamakuru Associated Press yagize ati”Iyo ukoze amateka yandikwa mu bitabo, mbona ari umukinnyi w’ibihe byose muri Tennis, nkunda kumwita umunyembaraga, iyo yishyizemo ikintu aragiharanira kugera akigezeho, yigirira icyizere muri byose”.

Williams uvuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yegukanye ibikombe 23 bikomeye, biri mu cyiciro cya Grand Slam, niwe wenyine ufite aka gahigo ko gutwara ibikombe byinshi mu mukino wa Tennis ku isi, kimwe cya kabiri cy’ibi bikombe yabitwaye mu myaka icumi ishize ubwo yari agejeje mu myaka 30 y’amavuko.

Akaba ku myaka 38 y’amavuko, ariwe mugore ukuze wakoze amateka yo guitwara igikombe gikomeye mu mukino wa Tennis ku isi.

LeBron James

LeBron James ni umukinnyi ukomeye muri NBA, akaba ariwe wahize abandi mu mikino itandukanye atorwa nk’umukinnyi udasanzwe mu nyaka 10 ishize, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

James  wagiye uhinduranya amakipe yakiniye, aho yajyaga yatangaga umusaruro, yavuye muri Cleverand Cavalliers ajya muri Miami ihita yegukana igikombe. Yaje kugaruka muri Cleverand ikomeza kwitwara neza muri NBA ariko mu mwaka wa 2018 yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba Los Angeles Lakers akinira kuri ubu.

Ubuhanga bwa LeBron James bwatumye abakunzi b’umukino wa Tennis ku isi bamwitirira izina ry’umwami’King’, ubu yitwa King James. Mu myaka 10 ishize amaze gukina imikino yanyuma (Finals) umunani (8). Ntamukinnyi wigeze akina imikino ya nyuma myinshi, narangiza ayibonemo intsinzi nyinshi mu myaka 10 ishize, kurusha LeBron James.

Ikinyamakuru Associated Press cyatoye LeBron James nk’umukinnyi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi mu myaka 10 ishize, aho yakurikiwe na Tom Brady wa the New England Patriots, naho umunya Jamaica umenyerewe mu gusiganwa ku maguru Usain Bolt aza ku mwanya wa Gatatu, Lionel Messi ukinira FC Barcelone yabaye uwa Kane, mu gihe umunyamerika umenyerewe mu mukino wo Koga Michael Phelps yabaye uwa Gatanu.

Ushyizemo n’imikino ya Playoffs, nta mukinnyi watsinze amanota menshi muri NBA mu myaka 10 ishize kurusha LeBron James, mu ntangiriro z’iyi myaka 10 ishizse James yari ku mwanya wa 124 ku rutonde rusange rw’abatsinze amanota menshi muri NBA, gusa ariko kuri ubu agiye kunyura kuri Kobe Bryant No. 3, no kuri No. 2 Karl Malone ndetse na No. 1 Kareem Abdul-Jabbar.

LeBron abajijwe kubyo ari gukora bisa n’ibitangaza, yagize ati”Mvuze ko ntabibona naba mbeshye, gusa ariko sinavuga ko bigenda neza igihe cyose uko mbyifuza ushize ku ijanisha, ntabwo ndi kubikora muri iki gihe kubera ko ari ibintu ntigeze nkora mu mwuga wanjye muri NBA, buri gihe mparanira gukora buri kimwe cyose cyatuma biba kandi nkagerageza kubyitwararika”.


Selena Williams na LeBron James nibo bakinnyi bitwaye neza mu myaka 10 ishize


Selena Williams yahize abakinnyi abandi bakinnyi b'abagore kwitwara neza ku isi mu myaka 10 ishize




Selena Williams yatwaye ibikombe bitandukanye mu myaka 10 ishize


LeBron James niwe mukinnyi mu bagabo witwaye neza kurusha abandi mu myaka 10 ishize


James ni umwe mu bakinnyi bazi gutsinda cyane muri NBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND