Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abanyamakuru bandika amakuru ya Siporo ku kinyamakuru Associated Press, bicaye hamwe batora umukinnyi wahize abandi muri buri cyiciro imikino yose ikomatanyirijwe hamwe, Selena Williams mu bagore na LeBron James mu bagabo nibo bahize abandi mu myaka 10 ishize, bigendanye n’imidali ndetse n’ibihembo begukanye
Selena
Williams usanzwe ukina umukino wa Tennis niwe watowe nk’umukinnyi mwiza wahize
abandi mu cyiciro cy’abagore, akaba yahigitse abandi bakinnyi bakina imikino
itandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu myaka 10 ishize.
Imyaka
10 ishize yabaye imyaka idasanzwe kuri Selena Williams mu mwuga wo gukina
Tennis, kuko niwo mwaka yanditsemo amateka azahora yibukwa mu mukino wa Tennis,
uyu kandi ni nawo mwaka yatsinze amarushanwa menshi kandi akomeye, yegukana
ibihembo bikomeye muri uyu mukino.
Mu
myaka 10 ishize, Selena Williams yegukanye ibikombe 12 bikomeye muri uyu
mukino, byo mu marushanwa ane akomeye yashyizwe mu cyitwa Grand Slam. Nibwo bwa
mbere bibaye kuko ntawundi mugore wigize atwara ibikombe birenze bitatu by’aya
marushanwa muri Season10 zabanje. Ikindi kandi Williams yamaze imyaka itatu n’igice
ari ku mwanya wa mbere ku isi muri Tennis mu cyiciro cy’abagore, akaba yarahise
akuraho agahigo kari gafitwe Steffi Graf, wari waramaze igihe nk’iki ayoboye
urutonde rw’abakinnyi ba Tennis mu bagore.
Umuyobozi
w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis muri USA, aganira n’ikinyamakuru Associated
Press yagize ati”Iyo ukoze amateka yandikwa mu bitabo, mbona ari umukinnyi w’ibihe
byose muri Tennis, nkunda kumwita umunyembaraga, iyo yishyizemo ikintu
aragiharanira kugera akigezeho, yigirira icyizere muri byose”.
Williams
uvuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yegukanye ibikombe 23 bikomeye, biri
mu cyiciro cya Grand Slam, niwe wenyine ufite aka gahigo ko gutwara ibikombe
byinshi mu mukino wa Tennis ku isi, kimwe cya kabiri cy’ibi bikombe yabitwaye
mu myaka icumi ishize ubwo yari agejeje mu myaka 30 y’amavuko.
Akaba
ku myaka 38 y’amavuko, ariwe mugore ukuze wakoze amateka yo guitwara igikombe
gikomeye mu mukino wa Tennis ku isi.
LeBron James
LeBron
James ni umukinnyi ukomeye muri NBA, akaba ariwe wahize abandi mu mikino
itandukanye atorwa nk’umukinnyi udasanzwe mu nyaka 10 ishize, bitewe n’ibikorwa
by’indashyikirwa yakoze.
James
wagiye uhinduranya amakipe yakiniye, aho
yajyaga yatangaga umusaruro, yavuye muri Cleverand Cavalliers ajya muri Miami
ihita yegukana igikombe. Yaje kugaruka muri Cleverand ikomeza kwitwara neza
muri NBA ariko mu mwaka wa 2018 yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba Los Angeles
Lakers akinira kuri ubu.
Ubuhanga
bwa LeBron James bwatumye abakunzi b’umukino wa Tennis ku isi bamwitirira izina
ry’umwami’King’, ubu yitwa King James. Mu myaka 10 ishize amaze gukina imikino
yanyuma (Finals) umunani (8). Ntamukinnyi wigeze akina imikino ya nyuma myinshi,
narangiza ayibonemo intsinzi nyinshi mu myaka 10 ishize, kurusha LeBron James.
Ikinyamakuru
Associated Press cyatoye LeBron James nk’umukinnyi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa
kurusha abandi mu myaka 10 ishize, aho yakurikiwe na Tom Brady wa the New
England Patriots, naho umunya Jamaica umenyerewe mu gusiganwa ku maguru Usain
Bolt aza ku mwanya wa Gatatu, Lionel Messi ukinira FC Barcelone yabaye uwa
Kane, mu gihe umunyamerika umenyerewe mu mukino wo Koga Michael Phelps yabaye
uwa Gatanu.
Ushyizemo
n’imikino ya Playoffs, nta mukinnyi watsinze amanota menshi muri NBA mu myaka
10 ishize kurusha LeBron James, mu ntangiriro z’iyi myaka 10 ishizse James yari
ku mwanya wa 124 ku rutonde rusange rw’abatsinze amanota menshi muri NBA, gusa
ariko kuri ubu agiye kunyura kuri Kobe Bryant No. 3, no kuri No. 2 Karl Malone
ndetse na No. 1 Kareem Abdul-Jabbar.
LeBron
abajijwe kubyo ari gukora bisa n’ibitangaza, yagize ati”Mvuze ko ntabibona naba
mbeshye, gusa ariko sinavuga ko bigenda neza igihe cyose uko mbyifuza ushize ku
ijanisha, ntabwo ndi kubikora muri iki gihe kubera ko ari ibintu ntigeze nkora
mu mwuga wanjye muri NBA, buri gihe mparanira gukora buri kimwe cyose cyatuma
biba kandi nkagerageza kubyitwararika”.
Selena Williams na LeBron James nibo bakinnyi bitwaye neza mu myaka 10 ishize
Selena Williams yahize abakinnyi abandi bakinnyi b'abagore kwitwara neza ku isi mu myaka 10 ishize
Selena Williams yatwaye ibikombe bitandukanye mu myaka 10 ishize
LeBron James niwe mukinnyi mu bagabo witwaye neza kurusha abandi mu myaka 10 ishize
James ni umwe mu bakinnyi bazi gutsinda cyane muri NBA
TANGA IGITECYEREZO