RFL
Kigali

Rugwiro Herve agiye kugezwa imbere y’urukiko nyuma y’iminsi 13 afunze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2019 17:51
1


Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, umaze iminsi 13 afungiwe i Rubavu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2019, aragezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha ibyangombwa by’ikindi gihugu atabifitiye mu buryo butemewe.



Rugwiro amaze iminsi 13 afungiye mu karere ka rubavu,  nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo uherereye  i Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo yambukaga  agana mu Rwanda.

Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko Rugwiro azaburana kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati "Uyu munsi yavuye mu Bushinjacyaha ajyanwa mu rukiko, ejo azaburana.’’

Rugwiro Hervé wageze muri  Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.

Rugwiro Herve Amadeus watawe muri yombi kuwa 17 ukuboza 2019 azira kwambuka umupaka w’u Rwanda  na DR Congo  mu buryo butemewe n’amategeko.


Rugwiro Herve amaze iminsi 13 afunze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntacyirutimana obed4 years ago
    imanifasherugwirowa cu afungurwe.





Inyarwanda BACKGROUND