Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, umaze iminsi 13 afungiwe i Rubavu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2019, aragezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha ibyangombwa by’ikindi gihugu atabifitiye mu buryo butemewe.
Rugwiro
amaze iminsi 13 afungiye mu karere ka rubavu, nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u
Rwanda na DR Congo uherereye i Rubavu,
tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo yambukaga agana mu Rwanda.
Uyu
myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego
rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Umuvugizi
wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko
Rugwiro azaburana kuri uyu wa Kabiri.
Yagize
ati "Uyu munsi yavuye mu Bushinjacyaha ajyanwa mu rukiko, ejo azaburana.’’
Rugwiro
Hervé wageze muri Rayon Sports muri
Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR
FC.
Rugwiro
Herve Amadeus watawe muri yombi kuwa 17 ukuboza 2019 azira kwambuka umupaka w’u
Rwanda na DR Congo mu buryo butemewe n’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO