RFL
Kigali

Birashoboka ko twakuraho agahigo ka Arsenal ko gusoza shampiyona tudatsinzwe – Jargen Klopp

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2019 18:18
0


Umudage utoza ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza Jargen Klopp, nyuma yo kwisasira Wolves kuri iki cyumweru mu mukino wa shampiyona y’u Bwongereza, yatangaje ko ikipe ye iri mu nzira yo gukuraho agahigo gafitwe na Arsenal mu mwaka wa 2004, ko gusoza shampiyona ikipe idatsinzwe umukino n’umwe kandi ngo birashoboka.



Ikipe ya Liverpool ishaka kwegukana igikombe cya mbere cya English Premier League mu myaka 30, irifuza kugitwara idatakaje umukino n’umwe nk’uko byagenze mu mwaka wa 2004 ubwo Arsenal yatwaraga igikombe idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino 49 yose.

Liverpool yagize umwaka w’imikino mwiza, ubwo yegukanaga Champions League yari inyoteye cyane, ikaba kandi intego yayo ari ugutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza baheruka mu myaka 30 ishize.

Liverpool yatangiye neza uyu mwaka w’imikino, dore ko kugeza kuri ubu itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino 19 bamaze gukina, aho batsinze imikino 18 banganya undi mukino umwe. Iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza n’ubwo ifite umukino w’ikirarane, ikaba ifite amanota 55, igakurikirwa na Leichester City irushwa amanota 13 kandi yo yarakinnye imikino 20.

Klopp abajijwe niba koko abona bishoboka ko yatwara igikombe adatsinzwe umukino n’umwe,  yagize ati”Ntekereza ko ndi muri Dortmund twatsinze imikino 28, byari umwihariko gusa ariko biterwa n’ibihe ikipe iba irimo. Ndi umuntu ukunda intsinzi, ku buryo mbere y’umukino mba numva turi butsinde, ibyo mbishyira mu bakinnyi ko tugomba gutsinda, ariko hari igihe ibyo wapanze bitaguhira, icyo gihe ndababara”.

“Mfite umugisha, mfite ikipe nziza cyane pe! Ntabwo narondora byose gusa mbabwira ko batagomba kurangara, ahubwo bagomba kwita ku kazi bariho, kandi barabikora. Dufite abakinnyi benshi bafite ubuhanga butandukanye, buri wese usanga yerekera mugenzi we uko bikorwa, bagakosorana, ntekereza ko ntacyo tutageraho nka Liverpool”.

Liverpool nyuma yo kwisasira Wolves, izagaruka mu kibuga tariki 02 Mutarama 2020, ikina umunsi wa 21 muri shampiyona y’u Bwongereza ubwo bazaba bakiriye Sheffield United ku kibuga Anfield, mbere y’iminsi itatu ngo besurane na Everton muri Merseyside derby, mu irushanwa rya FA Cup.


Sadio Mane yafashije Liverpool kubona intsinzi ku mukino wa Wolves


Nyuma yo gutsinda Wolves, Liverpool yakomeje kurusha Leicester City ya kabiri amanota 13


Liverpool irasatira igikombe cya shampiyona imaze imyaka 30 igihiga yarakibuze


Liverpool ntiratsindwa mu mikino 19 imaze gukina muri shampiyona muri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND