RFL
Kigali

Ese ni ngombwa gutakaza byinshi ngo ugaragaze urukundo?

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:30/12/2019 18:01
0


Abantu benshi bibwira ko ugomba gutakaza byinshi ku muntu uha agaciro. Ese byaba bivuze ko umuntu agomba guha byinshi uwo bakundana ngo amwereke ko amukunda cyane?



Umuhanga Drama yavuze ko amafaranga no kuyaha umuntu cyane atari byo bigaragaza urukundo umukunda. Avuga ko iyi ngingo ifite ibice bibiri: Iyo ufite amafaranga menshi yo ‘gutakaza’ cyangwa yo gukoresha biba byitezwe ko amwe muri yo akenshi uyashyira ku mukunzi wawe. Ati "Aha ingingo y’ingenzi ni uko ‘uba uyafite’"

Gusa ngo abantu bagomba kumva ko abari mu rukundo bose atari ko baba bafite amafaranga yo gukemura ibyo abakunzi babo bakeneye byose cyangwa yo kubajyana ahantu heza cyane. Ibi ngo ntibivuze ko kuba udafite ubushobozi ari uko uba utamwitayeho ahubwo ni uko uba utabishoboye.

Amafaranga si bwo buryo bwonyine urukundo rushobora kwerekanwamo gusa ashobora gufasha mu gutuma abakundana bakora byinshi bibanejeje mu buzima bwabo. Ni kenshi humvikana inkuru z’abantu baba mu rukundo rutagenda neza kandi nyamara bafite amafaranga menshi. Amafaranga rero si yo agaragaza ko ukunda umuntu.

Niba unafite ayo wumva ari menshi kuri wowe si ngombwa kuyagira iturufu mu rukundo. Ushobora kwereka uwo mukundana ko umwitayeho kandi umukunda cyane utagombye kumutakazaho amafaranga cyangwa ibindi bintu byinshi.

Wibaze uramutse ariyo ushyize imbere akazagezaho agashira! Kugira ubutunzi ni byiza kuko bibafasha kubona ibyo mukeneye no kwinezeza igihe bikenewe ariko ntibifasha kugaragaza urukundo n’agaciro uha umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND