Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegance 2018 akaza kuryamburwa mu 2019 ni umwe mu bakobwa batandatu batorewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Iki ni icyumweru cya kabiri hatangiye urugendo rwo
gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, uzasimbura
Nimwiza Meghan.
Uru rugendo rwatangiriye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba,
rukomereza i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019 aho
batoye abakobwa batandatu nabo bazahagararira iyi ntara.
Tumuhorane Blaise, Mukangwije Rosine, Umubyeyi
Natacha, Urujeni Melissa, Mukabashambo Phionah na Umuhoza Doreen ni bo bahagarariye intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020.
Mukangwije Rosine uri mu bemerewe gukomeza mu cyiciro
cyisumbuyeho, ntabwo ari ubwa mbere agiye guhatana mu marushanwa y’ubwiza kuko
yanatowe nka Miss Elegance Rwanda 2018.
Uyu mukobwa ariko yaje kwamburwa ikamba aho Kuwa 21
Kamena 2019 ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss & Mr Elegance Rwanda bwamwandakiye
bumumenyesha ko yambuwe ikamba ndetse ategetswe kurisubiza bitarenze tariki 23
Kemana 2019.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yashinjwaga amakosa menshi
arimo guta ishuri, gusebya abategura iri rushanwa, ubwibone n’ibindi byose
hamwe bisaga 10.
Mukangwije yanze gutanga ikamba avuga ko nta mpamvu ifatika yatuma aryamburwa ahubwo azira ko yabishyuje bimwe mu byo bari barabasezeranyije ariko ntibabishyire mu bikorwa. Kugeza ubu Mukangwije Rosine aracyabitse ikamba rya Miss Elegance Rwanda 2018.
Ijonjoro rindi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda
2020 rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki 04 Mutarama 2020.
Mukangwije Rosine ari mu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020
TANGA IGITECYEREZO