RFL
Kigali

Mukangwije Rosine wambuwe ikamba rya Miss Elegance akanga kuritanga arashaka kuba Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/12/2019 10:46
2


Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegance 2018 akaza kuryamburwa mu 2019 ni umwe mu bakobwa batandatu batorewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.



Iki ni icyumweru cya kabiri hatangiye urugendo rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, uzasimbura Nimwiza Meghan.

Uru rugendo rwatangiriye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, rukomereza i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019 aho batoye abakobwa batandatu nabo bazahagararira iyi ntara.

Tumuhorane Blaise, Mukangwije Rosine, Umubyeyi Natacha, Urujeni Melissa, Mukabashambo Phionah na Umuhoza Doreen ni bo bahagarariye intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020.

Mukangwije Rosine uri mu bemerewe gukomeza mu cyiciro cyisumbuyeho, ntabwo ari ubwa mbere agiye guhatana mu marushanwa y’ubwiza kuko yanatowe nka Miss Elegance Rwanda 2018.

Uyu mukobwa ariko yaje kwamburwa ikamba aho Kuwa 21 Kamena 2019 ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss & Mr Elegance Rwanda bwamwandakiye bumumenyesha ko yambuwe ikamba ndetse ategetswe kurisubiza bitarenze tariki 23 Kemana 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yashinjwaga amakosa menshi arimo guta ishuri, gusebya abategura iri rushanwa, ubwibone n’ibindi byose hamwe bisaga 10.

Mukangwije yanze gutanga ikamba avuga ko nta mpamvu ifatika yatuma aryamburwa ahubwo azira ko yabishyuje bimwe mu byo bari barabasezeranyije ariko ntibabishyire mu bikorwa. Kugeza ubu Mukangwije Rosine aracyabitse ikamba rya Miss Elegance Rwanda 2018.

Ijonjoro rindi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki 04 Mutarama 2020.


Mukangwije Rosine ari mu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020

Mukangwije yatorewe kuba Miss Elegance Rwanda 2018 yamburwa ikamba yanga kuritanga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Briizy4 years ago
    uyumukobwa ntasanzwe kweri bamwishyure otherwise ntago yaribaha ubundi iyo habaye miss haba amatora no kuryakwa bage babanza bakoreshe amatora byemezwe apana umuntu kubyuka mugitondo ngo zana iryo kamba.
  • Arakaza Arsène Ghislain4 years ago
    Uyumukobwa n'intwari,mwipfurije amahirwe atagabanije.





Inyarwanda BACKGROUND