RFL
Kigali

AS Kigali yatangiranye intsinzi mu mikino mpuzamahanga ya gicuti itegura igice cya kabiri cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2019 16:52
1


AS Kigali yitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha, kuri ubu iri kubarizwa i Rubavu, aho yagiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yatangiranye intsinzi ku mukino wa mbere, imikino yose iteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda.



Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha, ikipe y’umujyi wa Kigali iri gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu,  As Kigali yatsinze  Virunga FC ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) byatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane na Michel Rusheshangoga,  mu gihe ejo ku Cyumweru izahura na AS Dauphins Noirs saa 15:30 kuri Stade Umuganda.

AS Kigali ntiyahiriwe n’igice kibanza cya Shampiyona, kuko yagisoje iri ku mwanya wa 11 n’amanota 17, itsinda imikino itatu gusa muri 15 yakinnye mu gihe yanganyije inshuro umunani, itsindwa imikino ine.

AS Kigali izasubukura Shampiyona yakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa 16 uzabimburira iyindi yo kwishura, uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 4 Mutama 2020 kuri Stade ya Kigali.

Iyi ikipe y’Umujyi wa Kigali kandi ikomeje kongera imbaraga mu bakinnyi bari basanganwe kuko bamaze gusinyisha  Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Félix bavuye muri Gasogi United, ikaba kandi igiye kugerageza Orotomale Alex kugirango nibasanga atyaye bazamwifashishe mu mikino yo kwishyura, iyi kipe kandi ikaba itangaza ko igikeneye abandi bakinnyi nka babiri mbere yuko imikino yo kwishyura itangira.

Kwizera Pierrot utaratangira gukinira iyi kipe kubera imvune ashobora kugaruka mu mikino yo kwishyura  kuko amakuru ayivamo avuga ko yamaze gukira yiteguye gutanga ibyo afite byose azafashe AS Kigali kugaruka mu makipe meza mu mikino yo kwishyura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Protogene4 years ago
    Ishyan'ihirwe bavandimwr





Inyarwanda BACKGROUND