AS Kigali yitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha, kuri ubu iri kubarizwa i Rubavu, aho yagiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yatangiranye intsinzi ku mukino wa mbere, imikino yose iteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda.
Mu
rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura izatangira mu mpera z’icyumweru
gitaha, ikipe y’umujyi wa Kigali iri gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe
yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umukino
wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu, As Kigali yatsinze Virunga FC ibitego bibiri kuri kimwe (2-1)
byatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane na Michel Rusheshangoga, mu gihe ejo ku Cyumweru izahura na AS Dauphins
Noirs saa 15:30 kuri Stade Umuganda.
AS
Kigali ntiyahiriwe n’igice kibanza cya Shampiyona, kuko yagisoje iri ku mwanya
wa 11 n’amanota 17, itsinda imikino itatu gusa muri 15 yakinnye mu gihe
yanganyije inshuro umunani, itsindwa imikino ine.
AS
Kigali izasubukura Shampiyona yakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa 16
uzabimburira iyindi yo kwishura, uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha,
tariki ya 4 Mutama 2020 kuri Stade ya Kigali.
Iyi
ikipe y’Umujyi wa Kigali kandi ikomeje kongera imbaraga mu bakinnyi bari
basanganwe kuko bamaze gusinyisha Kayitaba
Jean Bosco na Ndekwe Félix bavuye muri Gasogi United, ikaba kandi igiye
kugerageza Orotomale Alex kugirango nibasanga atyaye bazamwifashishe mu mikino
yo kwishyura, iyi kipe kandi ikaba itangaza ko igikeneye abandi bakinnyi nka
babiri mbere yuko imikino yo kwishyura itangira.
Kwizera
Pierrot utaratangira gukinira iyi kipe kubera imvune ashobora kugaruka mu
mikino yo kwishyura kuko amakuru ayivamo
avuga ko yamaze gukira yiteguye gutanga ibyo afite byose azafashe AS Kigali
kugaruka mu makipe meza mu mikino yo kwishyura.
TANGA IGITECYEREZO