RFL
Kigali

Amerika: Sam Rushimisha yakoze mu nganzo asobanura impamvu amaraso ya Yesu ari ay'agaciro-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2019 16:06
1


Sam Rushimisha ni impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umusore w'umunyarwanda uba muri Amerika utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nayagaciro' isobanura impamvu amaraso ya Yesu Kristo ari ay'agaciro. Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo.



Sam Rushimisha avuga ko atibuka neza igihe yatangiriye kuririmba, gusa ibijyanye no guhimba byo yibuka ko indirimbo ya mbere yayihimbye mu mwaka w'2010. Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye umuziki mu buryo bweruye dore ko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ‘Shimwa Mwami’ yakoranye na Romulus Rushimisha. Nyuma yayo yashyize hanze ‘Ntibikingora’, ‘Inshuti nyanshuti’ ndetse n’iyi nshya yise ‘Nayagaciro’.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sam Rushimisha yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Nayagaciro' mu rwego rwo gushimira Yesu Kristo ku neza yagiriye abari mu isi, ati "NAYAGACIRO' ni ndirimbo nakoze nshima ineza twagiriwe n'umwami wacu Yesu Kristo ku bw'imirimo yakoze ubwo yaducunguraga akatwinjiza mu masezerano y'ibyari byarahanuwe kera n'abahazuzi benshi, cyane umuhanuzi Yesaya na Hoseya avuga ko "Uwari inyugwakazi yahindutse inkundwakazi"


Sam Rushimisha yunzemo ati "Bivuze ko abitwaga ubwoko bw'Imana bari aba Jewis (abayuda) hanyuma aba gentile (abanyamahanga) natwe turimo, ntitwari ubwoko bw'Imana kugeza ubwo Yesu yitanze akaza ku isi akatugira ku musaraba akadupfira, akazuka, akaduhuza n'Imana Data! Muri we ntitwahinduwe gusa ubwoko bw'Imana, ahubwo ku bamwizera twahinduwe abana b'Imana.

Abaroma 9:23-26 kugira ngo yerekanire ubutunzi bw'ubwiza bwayo ku nzabya z'imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga? Nk'uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti"Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi. Kandi aho hantu babwiriwe ngo 'Ntimuri ubwoko bwanjye', ni ho bazitirwa abana b'Imana ihoraho."

REBA HANO INDIRIMBO 'NAYAGACIRO' YA SAM RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musit4 years ago
    Wawww nakomereze aho kabsa!!N umwana ufite impanoo





Inyarwanda BACKGROUND