Umwe mu basomyi bacu yatwandikiye atubwira ikibazo yifuza ko mumugiraho inama mukamubwira uko abyitwaramo. Yatubwiye ko akiri isugi, akaba ahangayikishijwe n'uko akomeje gutandukana n'abasore benshi bamuterena bagashwana kuko baba bashaka ko baryamana.
Yatwandikiye ati: "Muraho Nitwa (....) nkunda uburyo mufashamo abantu batandukanye mukabagira inama mukanabafasha mubinyujije kuri uru rubuga.Ndi umukobwa,mfite imyaka 24, sinagize amahirwe yo kwiga cyane ariko nize ibyambeshaho.
Ikinteye kwandika hano ni ukugisha inama kuko ndahangayitse. Ndacyari isugi kuko igihe cyose haza abasore bantereta bamwe nkabona banankunze koko ariko tugapfa ko bose baba bashaka ko turyamana. Uwo mpakaniye agenda ako kanya ku buryo maze kugira umubare munini w'aba EX kuko nanze kuryamana nabo.
Numva nshaka gushaka umugabo nkagira umuryango nanjye ariko ikibazo gikomeye mfite ni uko mbona abanzaho bose bishakira kuryamana. Ubu se nzabyemere, nzakore iki ko nshobora kuzisanga mbuze byose. Inama zanyu zirakenewe."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.
TANGA IGITECYEREZO