RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndahangayitse! Ndacyari isugi, abasore bantereta turatandukana kuko baba bashaka ko turyamana

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/12/2019 19:33
8


Umwe mu basomyi bacu yatwandikiye atubwira ikibazo yifuza ko mumugiraho inama mukamubwira uko abyitwaramo. Yatubwiye ko akiri isugi, akaba ahangayikishijwe n'uko akomeje gutandukana n'abasore benshi bamuterena bagashwana kuko baba bashaka ko baryamana.



Yatwandikiye ati: "Muraho Nitwa (....) nkunda uburyo mufashamo abantu batandukanye mukabagira inama mukanabafasha mubinyujije kuri uru rubuga.Ndi umukobwa,mfite imyaka 24, sinagize amahirwe yo kwiga cyane ariko nize ibyambeshaho.

Ikinteye kwandika hano ni ukugisha inama kuko ndahangayitse. Ndacyari isugi kuko igihe cyose haza abasore bantereta bamwe nkabona banankunze koko ariko tugapfa ko bose baba bashaka ko turyamana. Uwo mpakaniye agenda ako kanya ku buryo maze kugira umubare munini w'aba EX kuko nanze kuryamana nabo.

Numva nshaka gushaka umugabo nkagira umuryango nanjye ariko ikibazo gikomeye mfite ni uko mbona abanzaho bose bishakira kuryamana. Ubu se nzabyemere, nzakore iki ko nshobora kuzisanga mbuze byose. Inama zanyu zirakenewe."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bakongo sammy4 years ago
    Nshuti yanjye icyo ukora cyose ujye ubanza kugisha inama kuko Kubaza bitera kumenya. Mukobwa mwiza utagira icyasha nagaraga ngubwireko abo basore watubwiye Baba batagukunda Ntanagahunda bafitanye nawe ahubwo bakunda umubiri wawe kandi bafitanye gahunda nawo. Nonese nanjye nibarize abakunzi b'inyarwanda.com niba ariwe bakunda kuki iyo yanze ko barigata ubuki bamutuka bakagenda. Igisubizo ni bashakaga kurigata ubuki ntabwo babonye. Arega nibyiza kurongorwa ukiri isugi kuko unezeza umugabo wawe akamutara gucya mu maso,ukamunyura akanezerwa, wibukeko kumenya kuryohereza uwo mwashakanye udakwiye kubyigishwa nuwariwe wese. Uko wavutse utazi konga ariko ukabimenya ugeze ku isi niko nurongorwa uzamenya koryohereza umugabo wawe ntawe ukwigishije. Ihangane ucungire uwo waremewe ubwo butunzi butagira ikiguzi buteranya umwana na se,umukwe na nyirabukwe dore ageze kumarembo. Murakoze uburyo mwakiriye ubutumwa bwanjye.
  • Jay jay 4 years ago
    Muraho. Twifuzaga kubasaba ko natwe mwadusangiza inama uwo mukobwa azagirwa. Njyewe ubwanjye ndumva ikibazo cye nkisangamo. Murakoze cyane.
  • ange 4 years ago
    muraho basomyi. umva nkugire inama nshuti ndumva duhuje ikibazo ariko ndagirango ukomere kubusugi bwawe kuko uwawe arahari. ushobora kwemera ko muryaman nabwo akakwanga kandi yanakurunguruts. iturize uwawe arahari erega agukunze yanakubahira icyo Cyemezo wafashe kuko nibacye cyane bagishobora. murakoze
  • Mugisha4 years ago
    Ndabasuhuje bakunzi ba inyarwanda. Inama nagira uyu mwene data: 1. Uracyari muto imyaka 24 simyinshi cyane wayirenza hari nabageza 30 bakiri Amasugi. 2. Gusambana nicyaha uramutse ubikoze waba wikururiye ikibi Imana yanga uramenye ukomeze ntuteshuke rwose nguzirekurire umusore . Ushobora no kubikora nubundi ntimugumane shahu ukazicuza . 3. Umuhungu ugukunda ntabwo ahita agenda ngonuko wamwimye . Arakubaha akabikubahira kdi akemera gutegereza. 4. Harabafite aba ex benshi nkabo mwatandukanye ,kandi bose baryamanye ibaze iyuza kuba mwararyamanye nabo wumve uko waba umeze ! Ubara umwe ... Batanu .gusambana bitera akajagari , bibuza amahoro ibyiza tegereza imana izaguhuza nuwawe ukomere ntuziyandarike .
  • tuyiringire4 years ago
    mukurintabwobyoroshye gusa wamukobwawe komerakubusugibwawe.uwawe azaza ntakabuza.
  • Ben4 years ago
    Sha birangoye iby,urukundo rwiyi minsi nyine abantu biyi minsi bakundana ntayindi ntego atariyo gusambana! Urugero nanjye natandukanye nabakobwa benshi bashakaga ngo turyamane ariko nkabahakanira yewe abenshi bagenda bavugako utari muzima ngo urwaye intinyi! Ariko komera kubu sugi bwawe ntacyo bitwaye gusa njye singamije gukunda numuntu tugamije kuryamana nibishoboka uzampamagare kuri 0789959499 cg unyandikire kuri email:munyemanajc1991@gmail.com duhuze ibitekerezo! Murakoze cyane!
  • hakizimana innocent 4 years ago
    Icyo urumva arikibazo ku isi umuntu yavutse arumwe azanapfa arundi ibundi se urukundo ni iki? ngo ubona bagukunda hahaha!!! nabo bagukunda bakwihanganira mukagumana, nabwo uwo mwana w'umukobwa azi urukundo icyo aricyo ubwose urwaye urumva haruwakurwaza nimukigire abana .
  • Ff4 years ago
    Wihagarareho nshuti, uzaza akihanganira icyo cyifuzo cyawe ni wewe we, naho abo bandi bazaza bakurikiye ibyo nibamara kubibona bazagenda! Ihagarareho kdi usenge. Icyiza kiratsinda bizarangira ubonye uwakugenewe!





Inyarwanda BACKGROUND