Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe ngo umwaka wa 2019 tuwutere ishoti twinjire muri ‘Vision 2020’ umwaka ufite igisobanuro gikomeye ku banyarwanda.
Ni umwaka igihugu cyari
cyarihayemo intego yo kugera ku iterambere ntanyeganyezwa, kandi ibikorwa birivugira.
Uretse igihugu hari n’abantu benshi bari barihaye intego zitandukanye bagendeye
kuri 2020.
Muri uyu mwaka wa 2020
uri gukomanga, mu myidagaduro by’umwihariko umuziki hari byinshi mfitiye
amatsiko bishobora kuzawubamo.
Riderman
arareka umuziki?
Umuhanzi Gatsinzi Emery
wamamaye nka Riderman mu njyana ya Hip Hop amaze imyaka irenga 10 ari mu bahanzi
bitamirije igikundiro mu bantu b’ingeri zose.
Yegukanye ibikombe
byinshi birimo na PGGSS III yamuhesheje miliyoni 24, nta gitaramo gikomeye na
kimwe gishobora kubera mu Rwanda ntakigaragaremo ku buryo yinjiza amafaranga
atari make ayakesha imirongo yiganjemo isubirajwi.
Hashize imyaka ibiri
atangaje ko umwaka wa 2020 ari wo azahagarikiraho kuririmba akajya mu bindi. Muri
uyu mwaka azaba yujuje imyaka 35 y’amavuko na 15 mu muziki.
Ni icyemezo abantu benshi
batiyumvusha ko Riderman azagishyira mu bikorwa bitewe n’imbaraga n’igikundiro
afite. Bemeza ko haba hakiri kare cyane kuri uyu mugabo wiyita umugaba mukuru w’Ibisumizi.
Mu mpera z’uyu mwaka yari
kumurika alubumu yise “Kimirantare” ariko ntibyashoboka akaba ateganya kugikora
muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2020 binashoboka ko ari nabwo azamara amatsiko
abibaza niba koko azava mu muziki.
Oda
Paccy azarongorwa?
Uzamberumwana Oda Paccy
ni umwe mu bakobwa b’abaraperi bamaze igihe mu muziki wo mu Rwanda. Kuva yatandukana
Lick Lick babyaranye mu 2011 nta wundi mukunzi we uramenyekana.
Oda Paccy winjiye mu
bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho binyuze muri label ye ya Empire
Records, aherutse gutangariza INYARWANDA ko umwaka wa 2020 uzarangira nawe avuye
mu bukobwa agashinga urwe n’ubwo kugeza ubu uwo bazabana ataramenyakana.
Safi
arajya gutura muri Canada?
Safi Madiba ni umuhanzi
usoje umwaka wa 2019 adahagaze nabi mu kibuga cya muzika. Uyu mugabo wa Judithe
Niyonizera utuye muri Canada aherutse kwirukanwa muri label ya The Mane nyuma yo gushinjwa kurenga ku masezerano bagiranye.
Safi watangije inzu ye y’umuziki yise “Ni ukuri Music” biravugwa ko mu mwaka utaha wa 2020 azava ku butaka bw’u Rwanda akajya gutura muri Canada akabana n’umugore we umunsi ku munsi.
Kugeza ubu ngo ibyangombwa byari byarabuze byamaze kuboneka, Safi Madiba ashobora kwerekeza muri Canada nk’uko bivugwa.
Bushali
azakatirwa cyangwa abe umwere?
Umuraperi Bushali usoje
umwaka wa 2019 akunzwe na benshi mu Rwanda yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira
2019 ari kumwe na mugenzi we Slum Drip n’abandi bakobwa babiri.
Aba bose basanzwe mu rugo ruri mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali aho byakekwaga ko bari kunywa urumogi. Barafunzwe bakatirwa iminsi 30 y’agateganyo barajurira urukiko rwemeza ko bafungurwa bakaburana bari hanze.
Basohotse muri Gereza ya
Mageragere ku wa 05 Ukuboza 2019. Umwaka wa 2020 uzasiga urubanza rwabo
rurangiye, bagizwe abere cyangwa se bahamwe n’icyaha.
Kim
Kardashian i Kigali?
Kim Kardashian ni umwe mu
bagore b’ibyamamare ku Isi. Ni umugore w’umuhanzi Kanye West umwe mu bafite
agatubutse kurusha abandi.
Kim Kardashian byitezwe
ko umwaka wa 2020 azaza mu rw’imisozi igihumbi ubwo azaba yitabiriye umuhango
wo gutaha ku mugaragaro hoteli Marasa Umubano yahoze ari Novotel Umubano.
Kim Kardashian ukurikirwa
n’abantu basaga miliyoni 155 kuri twitter ni ku nshuro ya mbere azaba aje mu
Rwanda. Mu mwaka ushize we n’umugabo we Kanye West basuye Uganda.
Dream Boys ku ndunduro?
Hamaze iminsi havugwa
umugambi wo gutandukana hagati y’abagize itsinda rya Dream Boys, aho bivugwa ko
TMC azajya gukomeza amasomo y’ikirenga hanze y’u Rwanda mu gihe Platini azahita
atangira gukora umuziki ku giti cye.
Bigenze bitya, Dream Boys yahita ijya ku rutonde rw’andi matsinda yahindutse amateka mu muziki wo mu Rwanda. Umwaka wa 2020 usize itsinda rya Dream Boys rikiriho, byakuraho amazimwe yerekeranye n’itandukana ryabo.
Miss
Rwanda 2020
Irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Rwanda rimaze kugira umubare munini w’abarikurikira haba mu Rwanda no hanze. Amajonjora yaratangiye ubu batandatu bazahagararira Intara y’Uburengerazuba bamaze kumenyekana, hasigaye abo mu zindi ntara.
Iyo irushanwa
ritararangira abantu benshi baba bafite amatsiko menshi biteze kureba uburanga
bw’umukobwa uhiga abandi bose mu Rwanda, udushya dutandukanye tuberamo n’ibindi.
Muri iri rushanwa kandi hatorwamo umukobwa wakunzwe na rubanda kurusha abandi. Uyu akenshi aba afite agashya yakoze gatuma abantu bamwiyumvamo. Mu myaka ibiri ishize ryahawe abagaragagaye ko ari abanyatege nke mu mikoro. Uw’uyu mwaka ni iri he turufu azakoresha?. Umukobwa uzakundwa cyane muri iri rushanwa azahembwa na MTN Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO