RFL
Kigali

Ibyihariye ku bahanzi batumiwe muri East African Party bazinjiza Abanyarwanda mu 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2019 18:50
0


East African Party igitaramo kihariye tariki 01 Mutarama buri mwaka kinjiza Abanyarwanda n'abandi mu mwaka mushya! Ni ku nshuro ya 12 ibi bitaramo bigiye kubera ku butaka bw’u Rwanda. Muri uyu mwaka byahaye umwihariko abahanzi b'abanyarwanda.



Mu bihe bitandukanye abahanzi bakomeye muri Afurika n’ahandi bataramiye i Kigali batumiwe na kompanyi ya East African Promoters (EAP) mu gitaramo East African Party kimaze kuba ubukombe mu gutanga ibyishimo ku banyarwanda n’abandi.

Mugisha Benjamin [The Ben] ni we muhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo. Yageze i Kigali, mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 abwira itangazamakuru ko yishimiye kongera gutaramira ku ivuko.

Mu minsi ishize yanditse kuri konti ya instagram, abaza afana be indirimbo bifuza ko azabaririmbira. Yavuze kandi ko kuva yatumirwa yatangiye imyiteguro kandi ko uko bucyeye n’uko bwije umutima we umwibutsa igitaramo azakorera muri Kigali Arena.

Yavuze ko amateka mashya azandikwa. Iki gitaramo kizaba kuwa 01 Mutarama 2020, imiryango izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba.

Guhera kuwa 20 Ukuboza 2019 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019 amatike yo mu myanya isanzwe ni 3, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho muri (VVIP) ni 15,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo tariki 01 Mutarama 2020 amatike mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw naho muri (VVIP) ni 20,000 Frw.

Buri muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo azaririmba mu buryo bwa ‘Live’.

1.Mugisha Benjamin [The Ben]

Yavukiye i Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. Ni umuhanzi w’umunyarwanda washyize imbere injyana ya RnB/Pop. Iby’ubuhanzi yabihereye mu muryango ndetse yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane.

Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas. Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni "Amaso ku Maso".

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2006. Yisunze ijwi rye ahogoza ikibuga cy’umuziki we cyagutse mu gihe gito yegukana amashimwe akomeye arimo na Salax Awards.

Yakuriye mu muryango w’abakristu byatumye atavugwa cyane muri ‘byacitse’ biba ikinyuranyo kuri murumuna we w’umuraperi, Green P.

Mu 2010 The Ben yagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika we na Meddy boherejwe na Leta y’u Rwanda, ntibagaruka. Nyuma basabye imbabazi bongera kwakirwa nk’abana iwabo!

Mu bihe bitandukanye, The Ben yahataniye ibihembo bikomeye ku mugabane wa Afrika gusa ntacyo aregukana.

Uyu muhanzi yakunzwe guhera ku ndirimbo nka ‘Si beza’, ‘Mbwira’ ‘Uzaba Uza’ (yaririmbanye na Roger), Wirira, ‘Wigenda’, ‘Uri he, ‘Amaso ku Maso’, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yasohoye mu Ukwakira 2009.

Urutonde ni rurerure kugeza ku ndirimbo ‘Vazi’ aherutse gusohora hanze.

Bwa mbere ataramira mu Rwanda hari mu mwaka wa 2017.  Agiye gutaramira i Kigali nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco  rya One Africa Music Fest ryabereye mu Mujyi wa Dubai aho yasangiye urubyiruko n'abahanzi b'amazina akomeye ku mugabane wa Afrika.

2. Itahiwacu Bruce Melodie:

2008 yafunguye inzozi z’umugabo w’i Kanombe. Inkuru zitandukanye n’inyandiko zivuga kuri Bruce Melodie, bigaragaza ko yatangiye ari umuproducer akorana bya hafi na Ama G the Black, Piano ndetse na Junior Multisystem.  

Mu 2011 ni bwo yahuye na Producer Fazzo [Yamukoreye indirimbo zatumbagije izina rye] wakoranaga na Lick Lick usigaye wibera muri Amerika.

2012 ni bwo Bruce Melodie wize amashuri abanza kuri Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe, yari atangiye kugira izina mu muziki.

Icyo gihe yahise agirana amasezerano na Inyarwanda.com yo kujya imufasha kwamamaza ibikorwa bye. Muri uyu mwaka kandi nibwo yagize ibyago apfusha umubyeyi we [Nyina].

Bruce Melodie abitse amashimwe n’ibikombe bitabarika amaze kugira mu gihe cy’imyaka isaga umunani ari mu muziki. Impano ye yamuritswe na Producer Fazzo wunganiwe n’abarimo Producer Made Beats muri iki gihe.

Amaze gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda hashingiwe ku bikorwa bitandukanye amaze gukora. Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo nka ‘Uzandabure’, ‘Tubivemo’, ‘Ntujy’uhinduka’, ‘Twarayarangije’.  

Uyu muhanzi yitabiriye ‘Coke Studio’ muri Kenya asiga ahamirije amahanga ko mu Rwanda hari impano.  Yegukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani anaherutse kuririmba mu isozwa ry’irushanwa rya ‘East Africa's Got Talent’ ryegukanwe n’abana bo muri Uganda.

3. Knowless:

Ingabire Butera Jean D'Arc yinjiye mu muziki mu 2009. Yinjiye mu kibuga cy’umuziki hari inkundura y'abakobwa benshi bawinjiragamo ariko kandi ntibawumaremo kabiri ku bw'impamvu zitandunkanye.

Yabaye indwanyi awugumamo by’amahire abona inzu imufasha ya Kina Music; amata abyara amavuta arushingana n’Umuyobozi w’iyi nzu, Ishimwe Karake Clement, babyaranye imfura bise ‘Ishimwe Or Butera.

Knowless ni we muhanzikazi rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu 2016. Umuziki we yawuherekeresheje urugendo rw’amasomo muri Kaminuza Yigenga ya ULK aho yasoje amasomo ye mu Ibaruramari.

Mu Ukuboza 2019 kandi yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Oklahoma University aho yaherewe impamyabumenyi muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubu Knowless ari mu bahanzi bacye bo mu Rwanda bize bagera kuri icyo cyiciro. 

Umuziki yawusaruyemo imitungo yimukanwa n’itimukanwa. Yubatse izina aranarisigasira! Imyaka irenze icumi yunze Ubumwe n'indangururamajwi. Imyaka 29 agejeje yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye ahantu hakomeye.

'Label' ya Kina Music abarizwamo yamugize uw'igiciro. Mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Umwibuke mu ndirimbo nka 'Baramushaka', 'Komeza', 'Ko nashize'...urutonde ni rurerure kugera ku ndirimbo 'Blessed' aherutse gusohora.

Ikibuga cyaragutse kuri Knowless akorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga barimo Roberto wo muri Zambia, umunya-Tanzania, Ben Pol n'abandi.

4. Andy Bumuntu:

Yitwa Kayigi Andy Dick Fred agejeje imyaka 24 y’amavuko. Ni umuririmbyi w’umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu mpera za 2015, akundirwa kw’ijwi rye akagirira igihiri cy’abafana biganjemo ab’abakobwa. 

Akomoka mu muryango w'abanyamuziki, kuko yinjiye mu ruganda rwa muzika asangamo mukuru we Umutare Gaby wahise awuhagarika. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi.

Amaze gusohora indirimbo nka ‘Ndashaje’ yatumye ahangwa amaso na benshi, ‘Mukadata’, ‘Mine’, ‘Appreciate’ kugeza ku ndirimbo ‘Umugisha’ aherutse gushyira hanze.    

Ni umuhanga mu jwi ryihariye unitegura kumurika Album muri Kanama 2020. Anashyize imbere gufasha abakiri bato abigisha muzika.

5. Gatsinzi Emery [Riderman]:


Imyaka ibaye cumi n’ibiri ahora ku ruhembe rwa muzika nyarwanda n’injyana ya Hip Hop by'umwihariko. Guhozaho n'imyitwarire ye byakomeje kuba iturufu y'uyu mugabo w'umugore umwe n'umwana umwe na Album zirindwi.

Abitse iwe ibihembo bya Salax n’igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars. Ugendeye ku byo Riderman ajya atangaza birashoboka ko asigaje igihe gito muri muzika akawusezeraho akaruhuka akajya mu bundi buzima.

Mu byivugo n'ubushongore yumvikanisha mu ndirimbo bitumye muri uyu mwaka yinjiza akavagari mu mufuka anifashishwa na kompanyi zikomeye mu bucuruzi.

Iki gitaramo ni umwanya n'amahirwe kuri Riderman yo gushimangira ko yujuje Petit Sitade nk'uko yabiririmbye.

Indirimbo ze nka 'Rutenderi', 'Umwana w'umuhanda', 'Inyuguti ya R' zamwaguriye igikundiro aravugwa biratinda kugeza ku ndirimbo 'Nta mvura idahita' aherutse gusohora.

Ni umwe mu baraperi bashikamye mu njyana ya Hip Hop mu gihe amaze mu muziki. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo abakizamuka mu muziki n’abandi bazwi mu ruhando rw’umuziki.

6. King James:

Ruhumuriza James [King James] yabaye ku gasongero k’umuziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Rnb yinjiyemo mu 2008. Byatumye yegukana igikombe kiruta ibindi byose byabayeho mu mateka ya muzika y’u Rwanda mu 2012, Primus Guma Guma Super Stars.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye byabaye mu Rwanda, mu bukwe butandukanye no mu nama zikomeye. Afite agahigo kuko ari we umaze kuririmba muri ‘Rwanda Day’ zose zabayeho.

Mu ntangiriro ya 2018 King James yatangiye kuvanga ubucuruzi bwa Super market n’umuziki. Nta nzu y’umuziki izwi King James yakoranye nayo. Na Kina Music yanyuzemo ntiyayirambyemo. 

Icyizwi n’uko yigeze kugira inzu ireberera inyungu z’abahanzi ‘Label’ yitwa IDA, irengero ryayo ntirizwi neza. King James afite inzu y’icyitegerezo yubatse ku Ruyenzi. King James ni umuhanzi w'umunyamitoma wihagazeho! 

Indirimbo ze zacengeye umubare munini bamukunze kuva ku ndirimbo 'Buhoro buhoro', 'Ganyobwe', ‘Nta mahitamo’...ugakomeza kugera kuri 'Yabigize birebire', ‘Meze neza’ n’izindi umuntu atarondora.

Muri uyu mwaka amaze gukorera amafaranga mu bitaramo bikomeye. Yashimwe n'abayobozi batandukanye biturutse ku ndirimbo 'Igitekerezo' yakoreshejemo umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu.

7. Hagenimana Jean Paul [Bushali]

Imenyekana ry'uyu musore ryabaye mu buryo bw'ihuse yinjiranye injyana nshya imenyerewe nka Trap ariko iri mu Kinyarwanda (Kinya Trap).

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo igihiriri cy’abakobwa n'abasore bakiri bato bagaragarije urukundo uyu musore.

Babigaragaza bamufasha kuririmba mu bitaramo yabaga yatumiwemo aherekejwe n'itsinda mu ntero yabo igira iti 'Kinyatrap ku mugongo'.

Mu ukwakira 2019 Bushali yatawe muri yombi akurikiranweho ikoresha ry’ibiyobyabwenge nyuma ararekurwa by'agateganyo.

Bushali ni izina ritamaze igihe mu matwi y'abanyarwanda ariko iyo urebye urwego rw’umuziki we n’ibihangano bye hari abadatinya kuvuga ko urwego ariho kuri ubu rugereranywa n'urwa bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye nka Gatsinzi Emery [Riderman] n'abandi.

Imyitwarire ye, amagambo agize indirimbo ze, inkweri ku mutwe [Ubu zarogoshwe kuko yari amaze iminsi afungiye gukoresha ibiyobyabwenge] n’ibindi byatumye yigarurira urubyiruko muri iyi minsi.

Yafunguwe yakirizwa kuririmba mu isozwa ry’ibitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ byateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Ibi bitaramo byasojwe kuwa 20 Ukuboza 2019 aho umushyitsi Mukuru yari Magnom ukomoka muri Ghana wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Abahanzi barindwi batumiwe gutaramana n'abanyarwanda n'abandi babinjiza mu 2020

Aho wagurira amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 12






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND