RFL
Kigali

The Ben yageze i Kigali yemera gukorana indirimbo n’ufite ubumuga bakayiririmba muri East African Party 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2019 9:20
1


Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019 umuhanzi Mugisha Benjamin wiyise The Ben, yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya East African Party 2020 kizaba, kuwa 01 Mutarama 2020 mu nyubako ya Kigali Arena iherereye iruhande rwa Sitade Amahoro.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa gutaramira mu Rwanda. Avuga ko byari mu gitondo ku buryo atakekaga ko abona umubare w’abafana baje kumwakira.

Uyu muhanzi wakiriwe n’abafana be bitwa ‘Habibi’, yagize ati “Ndabyishimiye cyane, ndabikunze. Nababwira ko mbakunda cyane, ndishimye. Iki gitondo numvaga nta muntu ushobora kuba ari hano,”

Mu bamwakiriye kandi harimo umufana we witwa Fabien ubana n’ubumuga bwo kutabona wagaragaye kuri Tv10 aririmba zimwe mu ndirimbo ze. The Ben yamweretswe afatwa n'ikiniga maze avuga ko mu ijoro ry’uyu wa Gatanu bombi bajya muri studio gukorana indirimbo.

Yavuze ko iyi ndirimbo bazayiririmba ku munsi w’igitaramo nyirizina. The Ben ati “Yego namushyize kuri instagram. Ni Ben muvugana [Aramusubiza ati ‘Murakoze’].

“Nishimiye ku kubona [Nawe aramusubiza ati nishimiye ku kubona]. Imana iguhe umugisha nishimiye ku kubona. Iri joro turajya muri studio Fabien indirimbo tuzakorana tuzayiririmba kuri ‘concert’’.

Fabien yavuze ko ari we muhanzi wa mbere yumvise indirimbo ze [Yavugaga The Ben] akumva arazikunze ndetse ko yishimiye n’uburyo aririmbamo. Avuga ko atabona icyo avuga kuba The Ben yamwemereye ko bagiye gukorana indirimbo.

Ni ku nshuro ya 12 igitaramo cya ‘East African Party’ kigiye kubera ku butaka bw’u Rwanda, kuri iyi nshuro cyashyizwe mu nyubako nshya yahariwe kwakira imyidagaduro ya Kigali Arena yubatse iruhande rwa Sitade Amahoro.

Iki gitaramo kizaba kuwa 01 Mutarama 2020, imiryango izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba. Guhera kuwa 20 Ukuboza 2019 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019 amatike yo mu myanya isanzwe ni 3, 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho muri (VIP) ni 15,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo tariki 01 Mutarama 2020 amatike mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw naho muri (VIP) ni 20,000 Frw. Buri muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo azaririmba mu buryo bwa ‘Live’.

The Ben agiye kuririmba i Kigali nyuma y'uko akoreye igitaramo gikomeye i Dubai, Kenya n'ahandi. Ni umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga umaze gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Afurika.

The Ben yageze i Kigali yizihiwe...

The Ben asuhuzanya na Mushyoma Joseph Umuyobozi wa East African Promoters (EAP)


The Ben yavuze ko iri joro akorana indirimbo na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona kandi ko bazayiririmba mu gitaramo cya East African Party 2020







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joramu4 years ago
    Mwamenyera ngo nihe umuntu yakura amatike naho umuntu Yayagurira yo kwinjira muri kiriya gitaramo? Murakoze!!





Inyarwanda BACKGROUND