RFL
Kigali

Uko wakwitwara mu gihe uwo mubana akeneye gutera akabariro wowe utabishaka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:26/12/2019 10:26
0


Hari igihe abashakanye bagira ikibazo cyo kudahuza igihe bashaka gutera akabariro ugasanga bishobora no guteza amakimbirane.



Abahanga bagaragaza ko umuntu adakwiye guhatira undi kwinjira muri iki gikorwa ariko nanone bakavuga ko umuntu adakwiye gutuma uwo bashakanye yicwa n'ipfa ryo gutera akabariro. 

Iyo wumvise aya magambo rero ushobora kumva ari ihurizo rikomeye kuko bidakunze kubaho ko bombi bakenera akabariro mu gihe kimwe. Kugira ngo ibi rero bikemuke, umuhanga Drama avuga ko hagomba gukoreshwa ihame ry'ubwumvane ku mpande zombi. 

Avuga ko igihe umwe mu bashakanye akeneye igikorwa cy'akabariro mugenzi we akamubwira ko ananiwe adakwiye guhita amurakarira cyangwa ngo amuhatirize kubikora. Arongera akanabwira uwo wagaragaje ko ananiwe ko adakwiye kwicisha mugenzi we ipfa ry'imibonano mpuzabitsina kubera uwo munaniro.

Igihe umwe mu bashakanye akeneye gutera akabariro mugenzi we adafite ubushake kubera umunaniro, mureke abanze aruhuke ho gato mugirane isezerano ko ikiruhuko gifata akanya runaka hanyuma mukagaruka kuri cya gikorwa kugira ngo urengere n'uburenganzira bwa mugenzi wawe. 

Iyo unaniwe kwihangana ukamuhatiriza bituma igikorwa kitagenda neza, bikanagenda bityo iyo wikunze ugashaka kuruhuka gusa ukirengagiza ko uwo ushaka gutera akabariro nawe ari uburenganzira bwe. 

Nyamara iyo ufashe akanya gato ukaruhuka mugatangira kugira ubufatanye muri icyo gikorwa usanga bigenze neza bityo mukirinda amakimbirane ashobora no gutuma mucana inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND