RFL
Kigali

Menya impamvu abagabo batinya gutereta abagore babarusha imitungo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:26/12/2019 8:56
1


Mujya mukunda kumva cyangwa kubona abagabo batinya gutereta abagore babarusha ubushobozi ugasanga n’ubwo uwo mugore yaba amukunda cyane ariko agatinya kumutereta kubera gusa ko amurusha imitungo, amafaranga, akazi keza n’ibindi.



Iyo uganiriye n’abantu baguha impamvu zitandukanye ariko bagahuriza ku kintu cyo kubura icyubahiro abagabo basanzwe bakunda. Abaganiriye n’inyarwanda bavuga ko muri rusange umuntu wese wateye imbere aba yumva ko yifite  bigatuma abagore biteje imbere bumva ko babasha kwigira kabone n’ubwo umugabo yaba adahari. Ibi rero ngo bituma batubaha abagabo bihagije cyangwa ngo babiteho kuko aba yumva yaba adahari cyangwa ahari ubuzima butabura gukomeza.

Ikindi bagarukaho ni uko abagore bakize bibagora kwizera ko abagabo babakunda kubera urukundo atari kubera ibyo babona bafite cyangwa agaciro bafite muri rubanda. Iyi myizerere ngo ituma bigorana ko umugore yirekurira umugabo uwo ariwe wese bityo bikaba byatuma abagabo babajya kure.

Abagabo ubusanzwe bakunda kubahwa no kubonwa ko bakora inshingano zabo. Abenshi banga kuba mu rukundo rushobora gutuma bagaragara nk'aho badakunzwe cyangwa ntacyo bamaze ku kuzuza inshingano zitandukanye kuko akenshi umugabo abona ko hari icyo amaze iyo abona ko hari ibyo atanga cyangwa akora undi wese muri urwo rugo atakora.

Mu bo twaganiriye hari n’uwagize ati “Akenshi iyo abantu babona umugabo atereta umugore ukize bavuga ko ashaka kumukura ibyinyo nta rundi rukundo amufitiye.” Ibi rero nabyo hari abagabo bijya bitera ipfunwe agatinya ko abantu bazamubona batyo agahitamo kwiheza n’ubwo yaba amukunda.

Izi rero ni zimwe mu mpamvu abantu bagarutseho ariko batinda cyane ku kuba iyo umugore yihagije muri byose abenshi bumva ko nta gaciro umugabo afite bigatuma batanamwubaha nyamara ngo nta mugabo ukunda gusuzugurwa uko yaba asa cyangwa ameze kose. Gusa ni ngombwa ko abantu bahindura imyumvire agakunda uwo ashaka atitaye ku byo abandi bazavuga.

Ikindi hari aho usanga umugore udafite icyo yinjiza mu rugo nawe asuzugurwa agafatwa nk’itungo kuko rirya ari uko baryahiriye bigatuma no mu rugo haza amakimbirane. Ni byiza kwishimira ko buri wese agira uruhare mu gutunga urugo kurusha kugira ipfunwe ry’uko hari urusha undi ubushobozi hagati y’abashakanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didier 4 years ago
    Mumpande zose bibaho Ko umwe murabo yasuzugura undi ariko cyanecyane bigeze kubagore bikaba bibi cyane. Mubuzima busanzwe umugabo aratunga umugore we bikagenda neza,ariko bibaye kumugore gutunga umugabo,haba habaye umuhero wisi





Inyarwanda BACKGROUND