Bwa mbere aba-DJs batanu bacurangira icyarimwe abantu bumve uwo bashaka mu birori bya White Club Silent Disco bisoza umwaka wa 2019 bizaba kuri uyu wa gatanu.
Bisanzwe bimenyerewe ko buri wa gatanu usoza ukwezi,
abakunda kwizihirwa n’umuziki bose berekeza muri White Club aho ibirori bya
Silent Disco biba bica ibintu.
Abantu benshi bari bamaze kumenyera ko haba hari
gucuranga aba DJs batatu gusa umuntu agahitamo umuryohereza ariko muri Silent
Disco izaba tariki 29 Ukuboza 2019 bizaba byahindutse kuko ku nshuro ya mbere aba
DJs batanu bazaba bacurangira icya rimwe.
Abo ba DJs ni DJ Sisquo, Ira, Fidelo, Kendrick, FLA na
Ramses bazaba bavanga imiziki kuva ku mugoroba kugeza bukeye.
Kwinjira muri White Club Silent Disco ni amafaranga
ibihumbi bitanu kuri buri muntu abifuza kugura amatike hakiri kare bakaba
bashobora kubariza kuri 0788304941.
White Club iherereye Kimironko i ruhande rwa Simba
Super Market ahohoze Rosty Club. Niho hantu ushobora gusanga amafunguro meza
kandi ahendutse.
Buri wa Kane haba hari Karaoke isusurutswa n’abaririmbyi
b’abahanga ari bo Momo na Eric Garben. Ku wa gatanu no ku wa Gatandatu haba
hari umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band. Berekana kandi imipira ya
shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi.
TANGA IGITECYEREZO