James & Daniella bazwi mu ndirimbo 'Mpa amavuta' na 'Nkoresha' bashyize hanze mu mezi atanu ashize, kuri ubu basohoye indi nshya bise 'Ububyutse' ivuga ko iki gihe turimo ari icy'ububyutse bityo abantu bakaba basabwa kugorora inzira z'Uwiteka.
"Umva ijwi ryongorera mu mutima, gorora inzira z'Uwiteka. Ngiye kugusukaho Umwuka wanjye wongere ubeho umenye ko nagukunze. Umva umuriri wo gutabarwa, Uwiteka akoze ikintu gishya, yongeye guca inzira mu butayu, atembesheje imigezi mu kidaturwa." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya 'Ububyutse' ya James & Daniella, 'couple' ikunzwe n'abatari bacye kubera ibihangano byayo bihembura imitima ya benshi.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, James Rugarama yadutangarije ko iyi ndirimbo ari we wayanditse ahabwa inyunganizi n'umugore we Daniella Rugarama. Yavuze ko iyi ndirimbo ibwira abantu ko turi mu gihe cy'ububyutse bityo bakaba bakwiriye kugorora inzira z'Uwiteka kuko hari ikintu gishya Imana igiye gukora. Ati "Ubutumwa ni uko iki ni igihe cy'ububyutse sinzi niba n'abantu bose batabibona. Icyo abantu basabwa ni ugutunganya inzira z'Uwiteka."
TANGA IGITECYEREZO