RFL
Kigali

Ikiganiro na Knowless: Icyamuteye kwiga Masters, ingamba afite mu 2020, kubyara undi mwana n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2019 12:33
1


Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019 nibwo umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] yasesekaye i Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaherewe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu ibaruramari.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Butera Knowless yatangaje ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy’amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z’urugo, umuziki n’amasomo.

Ibi byose byatumye ashyira buri kimwe ku murongo, buri kintu akigenera umwanya wacyo. Yavuze ati “Nk’uko ubivuze ni ibintu bigoye cyane ariko nanone mu buzima bisaba kumenya icyangombwa. Buri kintu n’igihe cyacyo ukamenya uko upanga umwanya wawe. Ukamenya n’ibyo uwupangira ukagira kwitanga kugira ngo hagire ibitungana.”

Yungamo ati “Ntabwo biba byoroshye ariko iyo ufite umutima ushaka ku Isi, ntakidashoboka.”

Knowless akomeza avuga ko akazi k’umuziki akora kari no byatumye yumva ashatse gukomeza amaso agira ngo azarusheho kugakora neza no kwiha icyerekezo kigari.

Yavuze ko mu Mujyi wa Oklahom aho yaherewe impamyabumenyi yatunguwe n’abafana ndetse n’inshuti bahahuriye bamugaragariza urukundo ariko kandi ngo hari n’abantu benshi bahuye yasanze bakunda ibikorwa bye n’umuziki we.

Yagize ati “...Hanyuma rero nzagusanga hari abantu benshi cyane bakunda ibikorwa byanjye, bakunda umuziki wanjye niyo mpamvu mwagiye mubona benshi twifotoranyije. Byari amafoto y’urwibutso.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ari no gutekereza kwigira impamyabumenyi y’ikirenga ya ‘PHD’ mu minsi iri imbere.

Mu gihe abanyarwanda n’abandi bitegura gusoza umwaka wa 2019, Knowless avuga ko ari umwaka wamusabye gukora cyane afata inshingano nyinshi ariko kandi yishimira ko urangiye abashije kugera ku cyo yiyemeje.

Yavuze ko umwaka wa 2020 ari uw’amateka ku banyarwanda nawe arimo. Ku ruhande rwe ngo ni umwaka w’akazi n’imishinga myinshi yatangiye gutegura.

Imyaka itatu irashize Knowless Butera na Ishimwe Karake Clement bibarutse imfura bise ‘Ishimwe Or Butera’. Uyu muhanzikazi avuga ko bataratekereza gukurikira umukobwa wabo.

Ati “Imana n’iyo itanga abana ubu nonaha nta gahunda mfite aracyari muto akeneye kwishima. Nanjye nibaza ko atari nonaha. Ntawamenya umuntu arapanga, Imana igakora ibyayo ariko kugeza ubu nta gahunda ihari.

Uyu muhanzikazi kandi ari ku rutonde rw’abahanzi barindwi bazaririmba mu gitaramo ‘East African Party’ kizaba kuwa 01 Mutarama 2020 muri Kigali Arena. Avuga ko ari ibintu yishimiye cyane kuko ari igitaramo cyatumiwemo abahanzi nyarwanda gusa.

Imyaka irenze icumi Knowless ari mu ruhando rw’abanyamuziki bakomeye mu muziki w’u Rwanda. Ni urugendo yahuriyemo n’ibibi n’ibyiza, aririmba mu bitaramo bikomeye ashyigikiwe n’abafana batandukanye.

Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo butandukanye. Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Komeza’, ‘Baramushaka’, ‘Nzaba mpari’…urutonde ni rurerure kugeza ku ndirimbo ‘Blessed’ aherutse gusohora.

Knowless yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ibaruramari

Uyu muhanzikazi avuga ko yatunguwe n'abafana ndetse n'inshuti bahuriye muri Amerika

Knowless avuga ko atekereza kwiga akagera no ku rwego rwa 'PHD'

Knowless ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK)

KNOWLESS YAGARUTSE I KIGALI AVUYE MURI AMERIKA GUHABWA IMPAMYABUMENYI Y'ICYICIRO CYA GATATU CYA KAMINUZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabe4 years ago
    Hari umugabo wize Egyptlogy ntiyabibonera akazi arangije bachelors nyuma yiga masters ntiyahita abibonera akazi none ubu arimo ariga PHD kugira ngo azabyigishe muri kaminuza . Icyo nicyo bita pyramid scam rero Knowless kugira ngo utaba nkuwo mugabo banza ushaka akazi ka Masters ugakore nka 3 years nubona ukunze ibyo ukora uge kwiga na PHD .utazasanga ibyo wize ugeze mu kazi ugasanga ntubikunze. Gusa ndagushimiye ibyo wakoze bishobora bake . Congratulations kabisa uru urugendo ku bandi bakobwa





Inyarwanda BACKGROUND