RFL
Kigali

USA: Umuraperi Kodak Black yatangaje ko kuba mu gihome bitazamubuza gufasha abafite ibibazo kuri Noheli

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/12/2019 14:07
0


Kodak Black ngo ntazemera ko kuba muri gereza bimuhuma amaso Noheli igatambuka ntacyo akoze cyo gufasha dore ko umufuka we yiteguye kuwufungura agasangira n'abakene.



Amakuru dukesha TMZ avuga ko umuraperi KB azatanga amadorali agera ku bihumbi muri iki gihe cya Noheli tugiye kwinjiramo mu buryo bwo gufasha abakene, insengero ndetse n'imiryango itishoboye. Uyu mugabo ari mu gihome yahaye uburenganzira abakozi be kugura buri kimwe cyose harimo n'ibizafashishwa abana basaga 70 bazaturuka mu miryango ikennye.

Abana bari hagati y'imyaka ibiri (2) kugeza kuri irindwi (7) bazahabwa amagare abakwiye ndetse n'ibindi bintu byose bizatangirwa i Miami. Umwe mu baganiriye n'itangazamakuru bagatanga ubuhamya kuri ubu bufasha bwa KB yavuze ko, Kodak Black afite n'indi gahunda yo gufasha umwe mu miryango ifite ubumuga bwo kutabona uba muri 'LightHouse For Blind org mu gace ka Florida aho azamuha impano zirimo Braille azajya yifashisha yandika, agakinisho k'imikino , ipad,....


Umwe mu bagabo bazubaka urusengero muri iki gihugu Rabbi Kaplan yasinyiwe amadorali igihumbi na Kodak Black mu buryo bwo kumufasha. Biteganyijwe ko amafaranga yose hamwe uyu muraperi Kodak Black azakoresha asaga amadorali ibihumbi umunani kandi ngo ntiyicuza kuba azayarekura.

 Umuraperi Kodak Black yatangaje ko kuba mu gihome bitazamubuza gufasha abafite ibibazo kuri Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND