RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 5 biza ku isonga mu kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi inshuro nyinshi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:22/12/2019 10:28
0


Amarushanwa yo guhatanira ikamba rya nyampinga w’isi yatangiye mu mwaka w’i 1952 hagamijwe kwishimira kwaguka k’ubwiza bw’umukobwa, kwishimira uruhare rw’umukobwa mu guteza imbere umuryango mugari ndetse no gufasha umwana w’umukobwa kuba we ubwe akigirira ikizere. Iri rushanwa rikaba riba buri mwaka.



Buri gihugu kitabira iri rushanwa, gihagararirwa n’umukobwa uba ari Nyampinga muri uwo mwaka. Igihugu kiza ku isonga mu kwegukana ikamba rya nyampinga w’isi inshuro nyinshi ni Leta zunze ubumwe za Amerika aho cyegukanye iri Kamba inshuro zigera ku 8, inshuro ya mbere baryegukanye hari mu mwaka w’i 1954 ryegukanwa n’uwitwa Miriam Stevenson naho uheruka akaba ari Olivia Culpo ubwo yaryegukanaga mu mwaka wa 2012. Ku rutonde dusangaho na Philippine ariyo yari ifite iri kamba mu mwaka ushize wa 2018 ikaba yararyegukanye inshuro 4.

Uru ni urutonde dukesha abategura iri rishunwa rukaba rwerekana ibihugu bitanu byegukanye ikamba rya nyampinga w’isi inshuro nyinshi kurusha ibindi:

1.Leta zunze ubumwe za Amerika

2.Venezuela

3.Puerto Rico

4.Philippine

5.Sweden

Uru ni urutonde rwerekana uko Leta zunze ubumwe za Amerika zagiye zakira iri kamba mu myaka itandukanye ndetse n’amazina y’abakobwa baryegukanye:

1954:Miriam Stevenson

1956:Carol Morris

1960:Linda Bement

1967:Sylvia Louise Hitchcock

1980:Shawn Weatherly

1995:Chelsi Smith

1997:Brook Lee

2012:Olivia Culpo

Venezuela yo yegukanye iri kamba inshuro 7:

1979:Maritza Sayalero

1981:Irene Saez

1986:Barbara Palacios

1996:Alicia Machado

2008:Dayana Mendoza

2009:Stefania Fernandez

2013:Gabriela Isler

Puerto Rico yegukanye ikamba inshuro 5:

1970:Marisol Malaret

1985:Deborah Carthy-Deu

1993:Dayanara Torres

2001:Denise M. Quinones

2006:Zuleyka Rivera

Philippine yegukanye iri kamba inshuro 4:

1969:Gloria Diaz

1973:Margarita Moran

2015:Pia Wurtzbach

2018:Catriona Gray

Sweden yegukanye iri kamba inshuro 3:

1955:Hillevi Rombin

1966:Margareta Arvidsson

1984:Yvonne Ryding

 Src:insider .com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND