RFL
Kigali

Joy Key, umuhanzikazi wiyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda muri Australia

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/12/2019 10:29
1


Umunyarwandakazi Joyce Uwizeye utuye mu gihugu cya Australia mu Ntara ya Queensland mu mujyi wa Brisbane yiyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda muri icyo gihugu abicishije mu ndirimbo n’imbyino gakondo.



Ku bw’impamvu zitandukanye abanyarwanda baragenda bakanatura mu bihugu byo ku mubumbe w’Isi ntaho bahejwe. Hari abamazeyo imyaka myinshi ku buryo abana bavukiyeyo batazi kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse nta n’ubundi bumenyi bafite ku mabango agize umuco nyarwanda.

Joyze Uwizeye utuye muri Australia yabwiye INYARWANDA ko yanze kurebera ngo umuco ucike mu banyarwanda baturanye muri iki gihugu yiyemeza gushyira hamwe urubyiruko bashinga itorero ribyina gakondo.

Ati “Nyuma yo kubona ko umuco gakondo, imbyino nyarwanda guhamiriza bisigasira bikanamenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga. Nagize igitekerezo cyo gushyira hamwe urubyiriko muri Australia mu kwimakaza umuco gakondo ngo utazimira, dushinga itorero  ry’urubyiriko ryitwa IGIHOZO Rwandan Association ryiganjemo abana  bakiri bato.”


Joyce Uwizeye ukoresha amazina ya Joy Key mu buhanzi avuga ko gutangiza iri torero bitari byoroshye kuko abifatanya n’akandi kazi ka buri munsi ariko kugeza ubu ngo intambwe bagezeho irashimishije kuko batumirwa mu bitaramo binyuranye.

Ati “Imbyino nyarwanda zirakunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu maserukiramuco n’ibindi bitaramo, usanga no mu nzego bwite za leta badutumira mu bitaramo.”

Joyce Key yashyize hanze indirimbo yise “Nitwe Mbaraga” yakozwe na Iyzo Pro ikaba ishishikariza urubyiruko kwishyira hamwe mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

Asaba abanyarwanda batuye mu muhanga gusigasira umuco nyarwanda bakawutoza n’abana babo bavukiyeyo kugira ngo utazacika burundu.

Ubwo yatangaga ikiganiro muri Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage tariki 05 Ukwakira 2019, Hon Bamporiki Edouard wayoboraga Itorero ry’Igihugu icyo gihe, yibukije abanyarwanda baba mu mahanga kongera imbaraga mu kwigisha abana babo umuco nyarwanda.

UMVA HANO 'NITWE MBARAGA' YA JOY KEY


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ashley Nsengiyumva4 years ago
    Joyce gose yabaye intwari ikomeye gutangiza iri torero mur;iki Gihugu, kuko n;ubuzima bwa buri munsi tubayemo, bitoroshye gutanginza igikorwa nk,iki. Imana ikomeze imujy;imbere.





Inyarwanda BACKGROUND