Umunyarwandakazi Joyce Uwizeye utuye mu gihugu cya Australia mu Ntara ya Queensland mu mujyi wa Brisbane yiyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda muri icyo gihugu abicishije mu ndirimbo n’imbyino gakondo.
Ku bw’impamvu zitandukanye abanyarwanda baragenda bakanatura
mu bihugu byo ku mubumbe w’Isi ntaho bahejwe. Hari abamazeyo imyaka myinshi ku
buryo abana bavukiyeyo batazi kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse nta n’ubundi
bumenyi bafite ku mabango agize umuco nyarwanda.
Joyze Uwizeye utuye muri Australia yabwiye INYARWANDA
ko yanze kurebera ngo umuco ucike mu banyarwanda baturanye muri iki gihugu
yiyemeza gushyira hamwe urubyiruko bashinga itorero ribyina gakondo.
Ati “Nyuma yo kubona ko umuco gakondo, imbyino
nyarwanda guhamiriza bisigasira bikanamenyekanisha u Rwanda mu ruhando
rw’amahanga. Nagize igitekerezo cyo gushyira hamwe urubyiriko muri Australia mu kwimakaza umuco gakondo ngo
utazimira, dushinga itorero ry’urubyiriko ryitwa IGIHOZO Rwandan Association ryiganjemo abana bakiri bato.”
Joyce Uwizeye ukoresha amazina ya Joy Key mu buhanzi
avuga ko gutangiza iri torero bitari byoroshye kuko abifatanya n’akandi kazi ka
buri munsi ariko kugeza ubu ngo intambwe bagezeho irashimishije kuko batumirwa
mu bitaramo binyuranye.
Ati “Imbyino nyarwanda zirakunzwe cyane mu bihugu
by’amahanga cyane cyane mu maserukiramuco n’ibindi bitaramo, usanga no mu nzego
bwite za leta badutumira mu bitaramo.”
Joyce Key yashyize hanze indirimbo yise “Nitwe Mbaraga”
yakozwe na Iyzo Pro ikaba ishishikariza urubyiruko kwishyira hamwe mu rwego rwo
kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.
Asaba abanyarwanda batuye mu muhanga gusigasira umuco
nyarwanda bakawutoza n’abana babo bavukiyeyo kugira ngo utazacika burundu.
Ubwo yatangaga ikiganiro muri Rwanda Day yabereye i Bonn
mu Budage tariki 05 Ukwakira 2019, Hon Bamporiki Edouard wayoboraga Itorero ry’Igihugu
icyo gihe, yibukije abanyarwanda baba mu mahanga kongera imbaraga mu kwigisha
abana babo umuco nyarwanda.
UMVA HANO 'NITWE MBARAGA' YA JOY KEY
TANGA IGITECYEREZO