Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya The Mane bwakomanyirije indirimbo zose bakoreye Safi Madiba mu gihe batarumvikana uburyo bagomba gutandukana.
Hashize iminsi mike
umuhanzi Safi Madiba ashyize hanze indirimbo yise “Ntimunywa” yakoranye na DJ
Marnaud, ari nayo yashyize iherezo ku mikoranire ye na The Mane Music Label
bari bamaze imyaka ibiri bakorana.
Ubwo Safi Madiba
yasohoraga indirimbo yagaragaje ko yashowemo amafaranga n’indi kompanyi yitwa
Nukuri Music mu gihe indirimbo ze zose zishyurwaga na The Mane.
Iyi ndirimbo igisohoka
ubuyobozi bwa The Mane bwagaragaje kutishimira iyi myitwarire ya Safi Madiba
buhita bwemeza ko uyu mugabo atakiri mu bahanzi bafasha ndetse ko nta
burenganzira afite ku bihangano bamufashije gukora mu gihe batarumvikana uko
batandukana.
Ubuyobozi bwa The Mane
Music Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan bwashyize hanze itangazo rihagarika
ikoreshwa ry’ibihangano bya Safi Madiba haba mu bitangazamakuru, utubyiniro n’ahandi
hose.
Igika cya kabiri cy’itangazo
kigira kiti “Mu gihe ibibazo birebana no kutubahiriza amasezerano
bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane Music Label, burasaba
abafatanyabikorwa, ibitangazamakuru byose, abakina imiziki n’inzu z’utubyiniro
ko ibihangano byose byakorewe na The Mane Music Label ibikorera Safi Madiba uhereye
none ku wa 19 Ukuboza 2019 kubera ko impande zombi zifite uburenganzira kuri
ibyo bihangano ku bw’amasezerano zari zaragiranye…”
Ubuyobozi bwa The Mane
bwahaye Safi Madiba amasaha 24 yo kuba yasibye kuri YouTube indirimbo aherutse
gukora yitwa “Ntimunywa” kuko yumvikanamo izina rya The Mane kandi akabikora
batarabyumvikanye.
Indirimbo za Safi Madiba zakorewe na The Mane harimo “Kontwari”, “Kimwe Kimwe”, “Igifungo”, “My Hero”, “Good
Morning”, “Ina Million” yakoranye na Harmonize na “Orginal”, bisobanuye ko
hatarimo “Got It” yakoranye na Meddy, ndetse na “Fine” yakoranye na Rayvanny.
Safi Madiba avuye muri The Mane mu gihe yari amaze imyaka ibiri muri itatu yasinye. Yinjiye muri The Mane ubwo yari akimara gutandukana n’itsinda rya Urban Boys.
Itangazo rya The mane rihagarika ibihangano bya Safi Madiba
TANGA IGITECYEREZO