RFL
Kigali

APR FC VS Rayon Sports: Tubwire ikipe ubona izegukana intsinzi utsindire igihembo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2019 15:03
185


Kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 21/12/2019 hazaba umukino utegerejwe na benshi uzahuza APR FC na Rayon Sports ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 15 wa Shampiyona. Uyu mukino uzabera i Remera muri Stade Amahoro.



Uyu mukino ugiye kuba amakipe yombi ahagaze neza muri shampiyona dore ko APR FC izawukira iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 34, aho irusha amanota atatu gusa Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Uretse guhangana gusanzwe kw’aya makipe atajya imbizi mu Rwanda, uyu mukino uzaba ukomeye cyane ugereranyije n’indi myaka yatambutse kubera ko ufite umwihariko w’abakinnyi bavuye mu ikipe imwe bajya mu yindi ubwo biteguraga uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi bahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona umwaka ushize kuri ubu bagiye muri APR FC barimo kapiteni wayo, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Sefu, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange ndetse na Bukuru Christophe.

Mu gihe Rayon Sports izaba ifite Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Herve, Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude, Sekamana Maxime ndetse na Imran Nshimiyimana bakiniye APR FC umwaka ushize.

Ikipe y’ingabo yizeye kuzakina ifite inkingi za mwamba zayo zirimo kapiteni wayo, Manzi Thierry, utarakinnye imikino itatu iheruka kimwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Rayon Sports nayo izaba yagaruye Nizeyimana Mirafa, aho uyu mukinnyi wakinnye muri APR FC yasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ntibikanganye cyane ugereranyije n'uburemere bwawo ndetse n'uburyo uba utegerejwe na benshi. Ahasanzwe ni 2,000Rwf, ahatwikiriye ni 5,000Rwf, 10,000Rwf, 15,000Rwf ndetse na 20,000Rwf muri VVIP.

Si ubwa mbere InyaRwanda.com iha abasomyi bayo umwanya nk'uyu. Kuri ubu umuntu utanga abandi kuvuga ikipe izegukana itsinzi hagati ya APR FC na Rayon Sports akatubwira ibitego ikipe aha amahirwe izatsinda, hari igihembo twamuteganyirije.

Abandi tuzaha ishimwe ni abatanga abandi kutubwira uko igice cya mbere kizarangira (Ibitego bizinjira cyangwa umukinnyi uzatsinda igitego) ndetse n'ibitego bizinjira mu gice cya kabiri cy'uyu mukino. Abo tuzaha ishimwe ni abasubiza bakoresheje ahandikirwa ibitekerezo (Comments) munsi y'iyi nkuru.


Hagatii ya APR FC na Rayon Sports ni iyihe kipe uha amahirwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha 4 years ago
    Apr izatsinda rayon mugice cyakabiri
  • Mfura4 years ago
    naho umukino wose uzarangira ari igitego cyimwe cya rayonsports kubusa bwa apr fc
  • Mfura4 years ago
    igice cyambere ni ubusakubusa
  • Yvonne MBABAZI4 years ago
    Rayon sport izatsinda igitego 1 kizinjira mu gice cya 2
  • Docile4 years ago
    igice cya mbere kizarangira ari ibitego 2 bya rayon sports ku busa bwa APR
  • MUTABAZI 4 years ago
    Match izarangira APR 0 RAYON 0
  • Japhet NYANDWI4 years ago
    Rayon Sports izatsinda APR 2/1
  • HITAYEZU EMMANUEL 4 years ago
    ikipe ya Rayon Sport izatsinda APR FC Kubera rayon ifite motivation iri hejuru kuko iherutse kunyagira 5 Byatuma ifata n'imwanya wa mbere Rayon 2 APR FC 1
  • habukubaho jbosco 4 years ago
    APR FC 2-1RAYON SPORT HALF TIME RAYON 1 APR 0
  • Dusingizimana Jean de Dieu4 years ago
    Uyumukino ndabona rayon sport izatsinda APR fc 2/1 murakoze!
  • musabyimana afisa4 years ago
    igice cya mbere kizarangira ari 0-0 umukino urangire ari Rayon sport 1 APR 0
  • Muhorane Alain Dior4 years ago
    1Apr niyo izatsinda, 2halftime izararangira drow
  • ITANGISHAKA EDITH4 years ago
    igice cya mbere kizarangira rayon 1 apr 0 umukino wose uzarangira banganya 1-1
  • manirifasha celestin4 years ago
    rayon 1_0apr cya sarpong machel
  • NIYONAMBAZA CASSIEN4 years ago
    1.igice cya mbere kizarangira ari 0-0 2.umukino wose uzarangira rayon sport itsinze 2 -0
  • manirifasha celestin4 years ago
    rayon 1_0apr
  • Blaise Hatangimana4 years ago
    Kabisa uyu mukino Rayon Sport izawucyura. amanota atatu ni aya Rayon Sport.
  • opensouls4 years ago
    this is obvious, Rayon sport 2 - 1 Apr. make my award ready
  • Niyibizi Jean Paul4 years ago
    Igice cyambere kizarangira aperi(APR) abansinze igitego kimwe kubusa(0-1)
  • UKOBIZABA JEREMIE4 years ago
    APR 1-2 RAYON





Inyarwanda BACKGROUND