RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma y'isezererwa ry’abatoza ba Mukura nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2019 12:07
0


Ku Gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 17/12/2019, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwakoze inama y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro ikomeye, irimo kwirukana abakazi bayo batatu mu buryo butunguranye, ariko bifitanye isano ya hafi n’intsinzwi baheruka kugira ubwo banyagirwaga na Rayon Sports ibitego 5-1.



Ku mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Mukura VS yatsindiwe kuri Stade ya Kigali isuzuguwe cyane, ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 5-1, nyuma y’uyu mukino hahise hatangira kuvugwa byinshi birimo ko hashobora kuba hari bamwe mu bakozi b’iyi kipe y’i Huye baba baragize uruhare muri uku gutsindwa bikabije, ndetse ubuyobozi bwa Mukura bwatangiye gukora iperereza kugira ngo bumenye neza ababyihishe inyuma.

Kugeza kuri ubu iperereza ntawe riragaragaza, ariko igihari ni uko ubuyobozi bwa Mukura bwabonye amakuru ko bamwe mu batoza b’iyi kipe barimo n’umutoza w’ungirije bashobora kuba barahawe amafaranga n’ikipe ya Rayon Sports kugira ngo bakore ibishoboka byose bitsindishe uyu mukino.

Benshi mu bakunzi ba Mukura harimo n’ubuyobozi bw’iyi kipe bibajije impamvu Bikorimana Gerard atabanje mu izamu rya Mukura kuri uyu mukino kandi asanzwe ari nimero ya mbere?

Mutijima Janvier yabanje hanze y’ikibuga ariko siko abatoza bose babyumvikanagaho, imipira myinshi yatezaga ibibazo ku ruhande rwa Mukura yaturukaga ku ruhande rw’ibumoso rwa Mukura aho Yannick Bizimana yanyuraga, hagombaga kuba hahagaze Mutijima.

Hari n’izindi mpinduka zakozwe kuri uyu mukino umutoza mukuru atumvaga ko zikwiye ariko  umutoza w’ungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu bumvisha Tony Hernandez ko kugirango batsinde Rayon Sports ari uko agomba kumva ibyo bamubwira kuko bazi neza kumurusha, umutoza mukuru yaremeye birakorwa, ariko ikipe ye ikubitwa akanyafu k’ibitego 5-1, ku buryo Tony Hernandez yise ko yavangiwe n’abungiriza be.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bitanu, byababaje cyane umutoza wa Mukura Victory Sports Tony Hernandez, ubuyobozi, abafana ndetse n’abakunzi ba Mukura. Gusa ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bufite amakuru ku ntandaro yiyi ntsinzwi.

Ni yo mpamvu ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bwakoze inama y’igitaraganya yagombaga gufata imyanzuro simusiga. Nyuma y’inama idasanzwe yabaye kuri uyu wa Kabiri, hahise hafatwa imyanzuro ikurikira:

1. Hasheshwe amasezerano n’umutoza wungirije Bwana Bertrand Noah

2. Hasheshwe kandi amasezerano n’umutoza w’abazamu Bwana Desiré Niyorurema

3. Hasheshwe amasezerano n’uwari umunyamabanga (secretaire) w’ikipe, Bwana Kananira Canisius.

Komite kandi yaboneyeho kwihanganisha abakunzi ba MVS ku migendekere y’umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports, umunyamabanga w’iyi kipe Siboyintore Theodate, yabwiye abanyamukuru ko iyi myanzuro yafashwe kubw’inyungu z’ikipe.

Ikipe ya Mukurs VS imaze Imikino 4 idatsinda, aho yanganyije ibiri, itsindwa indi ibiri.

Mukura VS inakomeje kandi kwitegura umukino wa Kiyovu Sports uzaba kuwa gatandatu taliki 21 Ukuboza 2019 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino Mukura yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 5-1


Ubuyobozi bw Mukura bwafashe uyu mwanzuro bwawitondeye


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND