RFL
Kigali

Guhemukirwa cyane n’abatunganya umuziki byatumye Aimé Bluestone ashinga studio yitiriye nyina

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/12/2019 14:21
0


Aimé Bluestone yamaze gushinga inzu ye itunganya umuziki (studio) yise “S Music” cyangwa “Shaga Music” mu magambo arambuye; aho avuga ko yabitewe ahanini n’uburyo bamwe mu batunganya umuziki bagiye bamuhemukira ntibamuhe indirimbo ze cyangwa se bakaziha abandi bahanzi.



'S Music' Studio, Aimé Bluestone yayitiriye nyina. Yagize ati: “Njyewe impamvu nayitiriye mama wanjye, ni uko mama wanjye ntekereza ko ari we nakuyeho impano kuko yari umubyinnyi wa gakondo, yaranabyigishaga.”

Mu kiganiro na InyaRwanda.com; Muvunyi Aimé Mbaraga uzwi nka Aimé Bluestone yatangaje ko kuva agitangira umuziki yagiye ahura n’imbogamizi zinyuranye; by’umwihariko kwibwa ibihangano bye cyangwa bakabitindana cyane ntibabimuhere igihe.

Yagize ati: “Igitekerezo nakigize kuva cyera, nahoze nifuza kugira studio yanjye gusa harimo no guhemukirwa n’abantu, kunyiba indirimbo cyangwa ama ‘melodies’ bitewe n’uko aba ‘producers’ bumvishaga abahanzi zimwe mu ndirimbo zanjye hanyuma abahanzi bakaziba uko.”

Yongeyeho ati: “Ntibyanciye intege ahubwo byanteye imbaraga n’umuhate wo gukora studio yanjye mu rwego rwo kurinda umutekano w’indirimbo zanjye.”

Ibi ngo byatumye afata icyemezo cyo guhindura ibintu mu muziki w’u Rwanda; hakaba hari abahanzi bakiri bato bazi kuririmba ashaka gutangirana nabo kuko yifuza ko studio ye izana umwihariko uzagaragarira mu bikorwa bizajya biyivamo.

Yavize ko “S Music” ateganya kuyimurika mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha wa 2020 akazayimurikana n’ibihangano byakorewemo. Ni inzu iherereye i Gikondo munsi y’ahazwi nko kuri SFB.

Aimé Bluestone umaze iminsi yiga ibyo gutunganya indirimbo yadutangarije kandi ko nabyo biri mu byo yashyizemo imbaraga kugira ngo ajye abasha kwikorera indirimbo ze muri studio ye ku buryo atazongera guhura n’abazimwiba cyangwa ngo bazitindane nk’uko byagiye bimugendekera mu gihe cyashize.

Benshi mu bahanzi bakizamuka iyo muganiriye usanga ahanini baragiye badindizwa n’ibibazo nk’ibi usibye ko n’abahanzi bamaze kugera kure hari abagenda bahura nabyo ariko ntibabishyire mu itangazamakuru kugira ngo “batiteranya”.

Aimé Bluestone yamenyekanye ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Mumporeze”, “Mbeshya” na “Nudahinduka”; “Bimparire”, “Reka ngukunde” ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi harimo “Ntukoreho” yakoranye na Urban Boys; “Go with me” yakoranye na Jay Polly; “Gutyo” yakoranye na Uncle Austin ndetse na “Bombe” aherutse gukorana na Dj Phil Peter ndetse na Dj Lenzo.


Aime Bluestone yavuze ko guhemukirwa byashibutsemo igitekerezo cyo gushinga studio ye bwite

Umwanditsi: Clemy KEZA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND