RFL
Kigali

Kwiga ni ukwigana: Niba warakinnye umukino witwa “IBY’ABANA” ibi urabizi ?

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/12/2019 10:46
0


Muri uyu mukino abana bato bigabanya imirimo ya buri munsi buri mwana afite icyo ashinzwe bagendeye ku mirimo babona abakuru bakora ya buri munsi ndetse n’imico n’imigenzo y'aho batuye n’ahandi babashije kugera. Imyidagaduro ifite uruhari mu iterambere rya muntu n'aho atuye.



Aba bana babaga bakinira hirya no hino ku misozi itandukanye, iyo baza kuba bakoresha amafaranga muri iyo mikino yabo ya buri munsi, mbese bakagura bakanagurisha icyo umwe ahaye cyangwa akeneye ku wundi nk’uko abakuru babigenza, ibyitwaga imikino byahinduka imyuga ibatunga nk’uko abakuze bigenda. 

Ni ukuvuga ko baba ari nk’abaturage batuye ahantu runaka, hanyuma iyo mikino ikaba ari yo bukungu n’isoko y’imibereho yabo ya buri munsi. Niba wibuka uwo mukino w’IBY’ABANA ushobora no kuba wibuka iyo habaga hari bukinwe umukino ushingiye ku myidagaduro. 

Aho abiyumvamo ubuhanzi cyangwa ubugeni runaka bafatanyije na bagenzi babo biyumvamo iby’ubukorikori bazi guhimba cyangwa se gukora ibikoresho bikenewe mu mukino nk’ibicurangisho, imyambaro n’ibindi nkenerwa ndetse n’abagomba gushakisha aho igikorwa (ikirori) kibera bakanahatunganya (bakanahategura) hanyuma bagasusurutsa bagenzi babo uwo munsi.Twifashishije uyu mukino w’abana igihe bidagadura reka turebere hamwe, ute ese byagenda gute cyangwa se bigenda gute igihe imyidagaduro ishowemo amafaranga ahatse umurimo uyu munsi wa none mu rwego rwo kuyiteza imbere (imyidagaduro) no kuyibyaza umusaruro, ikaba imirimo ifitiye abayikora akamaro ndetse n’igihugu muri rusange?

Muri uyu mukino ukinwa n’abana hagamijwe kwishimisha gusa, uratwereka isano ya hafi iri hagati y’umuntu n’umurimo ariko kandi unatwereka ni ryari umurimo witwa umwuga cyangwa se akazi. Aha ni ukuvuga igihe umurimo runaka watangiye kugira uruhare mu mibereho ya nyirawo ni iy’abandi runaka.

Niba gutera imbere kw’imyidagaduro ari ugutera imbere mu buryo bwo gutegura no gusakaza ibihangano by’abanyabugeni n’abahanzi ku buryo bunoze kandi bwihuse, hifashishijwe inganda zijyana nayo (supportive industries) zibifitiye ubushobozi, birumvikana ko imyidagaduro itatera imbere imbere igihe inganda zifashishwa kugira ngo iryo terambere ribeho zitaratera imbere.

Aha twavugamo nk’izikora ibikoresho bibafasha muri uko gutegura no gusakaza ibikorwa by’abo nk’uko bikwiye. Urugero ni nk’izikora ibikoresho bifata bikanatunganya amajwi n’amashusho, izikora ibicurangisho, izikora imyambaro ibigo by’utumanaho banakenera kandi itangazamakuru,ibigo by’ishoramari, ibigo bitunganya bikanatanga amashanyarazi,inzu ziberamo ibitaramo.

Ibyo byose n’ibindi tutabashije kuvuga bikwiye kuba ku rwego rwiza kugira ngo bibashe kugira aho bigeza imyidagaduro mu iterambere ryayo.bivuze ko igihe imyidagaduro itera imbere hari inganda bizaterana imbere, bityo bigatanga akazi kubakora muri izo nzego zitandukanye batari bake n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro barimo abajyanama b’abahanzi n’abashoramari muri ako kazi utibagiwe n’imisoro ku gihugu.

Binyuze mu bihangano biatandukanye, ibitaramo bitandukanye, mu itangazamakuru ndetse no kuri izi mbuga nkoranyambaga zifashisha muranda si zigezweho, ibyamamare mu myidagaduro biri mu bakurikirwa na benshi. Bituma benshi babiyumvamo rimwe na rimwe amahitamo yabo akaba yashingira ku byo bumvana cyangwa babonana ibyo byamamare. 

Bityo rero usibye kuba isooko y’imibereho myiza kuri benshi, ni n’abahuza cyangwa ikiraro gihuza abakunzi bibyo byamamare n’abakenera kugira icyo bamenyesha abo bakunzi mu kazi Kabo ka buri munsi, nk’abikorera ku giti cyabo mugihe bamamaza ibyo bakora cyangwa ubuyobozi n’imiryango idaharanira inyungu mugutambutsa gahunda zitandukanye z’iteranbere.

Dutangira twakomoje ku mico n’imigenzo yarangaga umukino w’IBY’ABANA aho bifashishaga imico n’imigenzo byaho batuye n’ahandi babashije kugera. N'IMYIDAGADURO y'uyu munsi igendana cyane n’imico y’ubusirimu (Modern civilisation) biva ku iyambukiranya mipaka y’ibihugu ry’ibihangano n’ibindi biranga imyidagaduro. 

Ibyo biri mu bituma abayibarizwamo n’abayikurikiranira hafi bajijuka bakabasha kumenya udushya twa buri munsi bityo bakabafasha kumva no kugendana n’iterambere ry’izindi nzego z’ubukungu rigezweho mu buryo bworoshye hanyuma ibyo bikorohereza abasyiraho gahunda z’iterambere ry’abaturage gukora igenamigambi no kurishyira mubikorwa bitabagoye. Hanyuma igihugu kigatera imbere binyuze mu myidagaduro.

Mu nkuru zitaha tuzakomeza kureba uruhare rw’imyidaguro mu iterambere rya Muntu, ingero z'aho imyidagaduro yateye imbere n’ingaruka nziza byagize ku bukungu muri rusange. Kwiga ni ukwigana! Mu Nkuru zitaha tuzagenda turushaho kureba uruhare runini Imyidagaduro ifite mu iterambere rya muntu n'aho atuye.

Umwanditsi: Prince Musada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND