RFL
Kigali

Healing worship team bageze kure imyiteguro y'igitaramo 'Christmas Celebration Live Concert' kizaba kuri Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2019 15:59
0


Healing Worship Team yaricaye isanga ari byiza gutaramana kuri Noheli n'abakristo n'abandi bakunda umuziki uhimbaza Imana na cyane ko kuri uyu munsi mukuru isi yose iba yizihiza ivuka rya Yesu Kristo, usanga nta gitaramo na kimwe cya Gospel kiba gihari hano mu Rwanda bityo benshi bakicwa n'irungu.



Ni muri urwo rwego Healing Worship Team ibitse igikombe cya Minisiteri yakoze cyane mu mwaka wa 2018 yahawe muri Groove Awards Rwanda 2018, yateguye igitaramo yise 'Christmas Celebration Live Concert' kizaba kuri Noheli y'uyu mwaka ni ukuvuga tariki 25/12/2019. Iki gitaramo kizabera ku Gisozi muri Dove Hotel kuva saa cyenda z'amanywa.


Aba baririmbyi bakunzwe bihebuje mu ndirimbo zinyuranye zifasha benshi kwegera Imana, batangarije InyaRwanda.com ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo bagiye gukora ku nshuro yabo ya mbere nyuma yo kubisabwa n'abakunzi babo batari bacye. Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'ibitaramo binyaranye kandi bikomeye bakoze mu bihe bishize harimo ibyo bakoreye mu Rwanda ndetse no muri Kenya mu mujyi wa Nairobi, bikitabirwa n'imbaga.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri Noheli yamaze kugera hanze. Kugura itike mbere y'uko iki gitaramo kiba, mu myanya isanzwe ni 3,000Frw, naho mu myanya y'icyubahiro (VIP) yaba kuyigura mbere y'igitaramo ndetse no kuyigura ku munsi y'igitaramo, ni 10,000Frw bakanaguhamo impano ya interineti yihuta (4G) y'ukwezi ya Mango ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe Table yo muri VVIP y'abantu umunani igura 120,000Frw.

Mu gihe iminsi yegereje ngo iki gitaramo kibe, amatike ari kuboneka hirya no hino muri Kigali ari ho; Zion Temple Gatenga, Calvary Ministry-Remera, Fousquare Gospel church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Power of Prayer church Kabeza, Bethesda holy church Gisozi, Camellia Coffe Chic, Camellia Coffe Kisimenti, Camellia Coffe UTC, T2000 Supermarket Mango shop, 4G Square Pension Plaza, Mango 4G KCT shop na Mango 4G Remera Corner.


Igitaramo Healing WT iherutse gukorera mu Intare Conference Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND