RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abagore bafite amabuno manini ni abanyabwenge kandi baba bafite ubuzima bwiza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2019 12:00
0


Abahanga mu by’ubuzima bavumbuye ko burya kugira amabuno manini ari ikimenyetso cy’ubwenge ndetse n’ubuzima bwiza.



Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Oxford ku bagore 16,000, bwasanze abafite amabuno manini bafite ubuzima bwiza kuko bafite ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri igahinduka bityo ntibabe banarwara diabete n’izindi ndwara. Ikindi ni uko ngo ari abahanga nubwo ikigero cya cholesterol yabo ari nkeya kuruta abandi.

Uwayoboraga ubu bushakashatsi Prof. Konstantinos Manolopoulos, avuga ko kwibika kw’ibinure mu mubiri ari byiza cyane kuko bituma umubiri ugira ubuzima bwiza ari nabyo usangana abantu bafite amabuno manini.

Ikindi gitangaje ni uko abagore bafite amabuno manini babyara abana b’abanyabwenge cyane bitewe na omega3 iba yitekeye muri ayo mabuno, ifasha cyane mu kurinda indwara zifata umutima, gufasha ubwonko gukora, agahinda gakabije n’ibindi.

Uretse ibyo kandi, abagore bafite amabuno manini bagira amahirwe yo kubaho igihe kirekire kandi burya ngo ni abanyamahirwe cyane kuko bagira impano yo guhirwa mu byo bakora byose.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND