RFL
Kigali

Kiyovu Sport yareze AS Kigali muri FERWAFA ku kibazo cya Armel Ghislain

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2019 20:16
0


Kiyovu Sports yafashe icyemezo cyo kugeza ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, irega AS Kigali aho iyishinja gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Cameroon Ghislain Armel ukiyifitiye amasezerano.



Mu cyumweru gishize, ubwo Kiyovu Sport yiteguraga umukino w’umunsi wa 12 batsinzwemo na Marines FC 2-1, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Armel Ghislain yamaze gusinyira  AS Kigali FC kandi agifite amasezerano ya Kiyovu Sport azageza mu mwaka wa 2020.

Ubwo abatoza ba Kiyovu Sport bamenyaga aya makuru bahise birukana Armel mu mwiherero, ntiyanakoreshwa ku mukino batsinzwe na Marine FC. Nyuma ni bwo Armel ubwe yanditse ibaruwa asaba imbabazi, avuga ko yashutswe na AS Kigali atari azi ko ibyo akora bitemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport, nyuma yo gusanga ikipe ya AS Kigali FC yararenze ku cyo amategeko ya FIFA ateganya n’icyo avuga ku mukinnyi uva mu kipe imwe ajya mu yindi, bahisemo kuyirega muri Ferwafa.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yanahagaritse uyu mukinnyi,  yaje kugeza ibaruwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, irega ikipe ya AS Kigali ko yishe amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Muri iyi baruwa Kiyovu Sports igaragaza ko AS Kigali yakoze amakosa atatu ari yo gusinyisha umukinnyi wayo tariki 04/12/2019 itamenyesheje Kiyovu Sport, kutubahiriza amezi atandatu asabwa ngo uvugane cyangwa usinyishe umukinnyi ufite andi masezerano, ndetse no gukura umukinnyi wabo mu mwiherero w’ikipe.

Ibaruwa ndende Kiyovu Sport yandikiye FERWAFA irega AS Kigali





Nubwo Kiyovu Sport imaze imikino itatu ikurikiranye idatsinda iri mu makipe atandatu ya mbere


AS Kigali idahagaze neza muri shampiyona ishobora gufatirwa ibihano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND