RFL
Kigali

Korali Itabaza yo muri ADEPR Taba yatumiye Korali Itabaza (ADEPR Gahogo) mu giterane 'Amashimwe Live Concert'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/12/2019 15:37
0


Itabaza ni imwe mu makorali akora umurimo w’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bw’indirimbo, ibarizwa mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda (ADEPR) mu rurembo rw’Amajyepfo, itorero ry’akarere rya Huye, paruwasi ya Taba mu mudugudu wa Taba mu mugi wa Huye.



Korali itabaza yo muri ADEPR Taba yateguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana yanatumiyemo korali Itabaza yo muri ADEPR Gahogo, ni igiterane bamaze igihe bategura kandi bizeye neza ko kizatanga umusaruro mu buryo bw’umwuka.


Kuri ubu, Korali Itabaza iri mu myiteguro y’iki giterane aho yanatumiyemo umuvugabutumwa Pastor Niyonshuti Theogene (Inzahuke) ari na we uzabwiriza muri iki giterane, abahanzi batandukanye barimo Thacien Titus, Aaron hamwe n’ipfundo ry'amahoro, amakorali atandukanye harimo Korali Itabaza y’i Gahogo ndetse na korali Iriba yo kuri uwo mudugudu.

Ni igiterane kizaba tariki 22 Ukuboza 2019 guhera saa munani z’amanywa, kikazabera mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye. Korali Itabaza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo mu mwaka wa 1997, ikaba yarashinzwe nyuma yo guhuza icyari korali y’urubyiruko na korali yari ivutse icyo gihe yiganjemo abantu bakuru bari bubatse ingo nyuma ikaza guhabwa izina “ITABAZA

Amafoto ya korali Itabaza ADEPR Taba yanateguye igiterane










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND