RFL
Kigali

Dore amabanga yagufasha gukunda rukaramba

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/12/2019 11:12
0


Ubwo twabagezagaho inkuru ivuga ku mpamvu abantu bakunze gushwana mu rukundo cyangwa ibyo umuntu yakwita kwigera mu rukundo, twabasezeranyije ko tuzabagezaho uburyo umuntu yakunda urukundo rukaramba.



Iki gice rero kirakwereka ibyo washyira imbere kugira ngo urukundo rwawe rurambe aho guhora uhindagura abakunzi nk’uhindura imyenda.

1. Kwikunda ubwawe mbere na mbere

Abantu benshi bakunda kwirengagiza ko ibyiyumvo bagirira undi muntu bishingira mbere na mbere ku buryo umuntu yiyumva ubwe. Kwikunda ubwawe si inyungu zawe gusa ahubwo ni n’inyungu z’umukunzi wawe.

Hari uburyo wakwitoza kwikunda

Kwitoreza mu ndorerwamo: Hagarara imbere y’indorerwamo wirebe uvuge uti ‘Ndagukunda, by’ukuri ndagukunda’ ntubivuge mu magambo gusa ahubwo ubyiyumvemo. Nubikora rimwe ntuzahita wumva umusaruro wabyo ariko uko ubigerageza kenshi uzagenda wumva icyo bikumariye.

Iga kwiyakira: Uri umuntu mwiza. Byashoboka ko ugira amakosa ariko bibaho kuko ntamuntu udakosa. Ukwiye kuyigiraho, ukayemera ndetse ukananyurwa nayo kuko agufasha kuba uwo uriwe uyu munsi.

2. Hitamo kwishima

Ibyishimo by’ukuri bituruka imbere muri wowe. Nta kintu cyangwa umuntu wagushimisha atari wowe ubwawe. Iyo uri umuntu wishimye kuko wabihisemo bizanyura umukunzi wawe cyangwa bikurure abakunzi beza kuri wowe niba ukiri wenyine. Bimera nka rukuruzi ku wo mukundana kuko nta kiza nko kubona umuntu uhora yishimye wumva utatandukana nawe. Kwishima bituma umuntu aba mwiza imbere akanagaragara neza inyuma.

Uburyo bwagufasha guhora wishimye

Iga gushima no kwiyizera: Abantu baba ku isi banyurwa n’ibihari bagira amahirwe menshi mu buzima bakagira n’urukundo aho bagiye bose. Hari imvugo igira iti ‘Nuhindura uburyo ubonamo ibintu n’ibintu ureba bizahinduka.’

Gira umuco wo gushima, niba izuba rikurasiye ho, niba umuntu akubangamiye, niba umuntu akumwenyuriye vuga uti ‘urakoze’ n’ubwo utabivuga mu ijwi riranguruye ariko kubyiyumvamo mu mutima birahagije.

Ntugatume abandi bagena uko wiyumva: Gerageza kudahangayikwa n’ibyo abandi bantu bavuga, batekereza cyangwa bakora n’iyo baba bakuvuga nabi. Byashoboka ko ubasubiza ariko ntibyangize ibyishimo byawe kuko n’ushaka kubyinjizamo amarangamutima yawe bizangiza amahoro y’imbere muri wowe.

Akira ibikubaho: Ntabwo wabasha kugezura ikintu cyose kiba mu buzima. Rimwe na rimwe ibibi bikugeraho kandi ntaho wabicikira uretse kubyakira. Hitamo kwakira ibikubaho utabasha guhindura kuruta uko uhitamo kwihangayika.

Inezeze: Shaka ikintu ukunda gukora maze uge ugikora kenshi mu buryo buhoraho.

Iherere utekereze: Uburyo bwo kwiherera ugatekereza nta kindi kintu kikuvangira bufasha umuntu gushyira ibitekerezo ku murongo. Iyo ugitangira ushobora gufata iminota nka 15 ugatekereza kuko binasukura ubwonko bikanaguha ishingiro ry’imikorere n’imyitwarire mu buzima.

3. Jya murukundo igihe witeguye atari igihe wumva uri wenyine

Ntukishore mu rukundo kubera impamvu mbi idasobanutse. Kumva uri wenyine ntibisobanuye kwigunga kuko akenshi wamara igihe cyawe uri kumwe n’inshuti zawe ariko kuba murukundo rubi ni cyo kintu cyambere gishobora gutuma umuntu yigunga mu buzima.

4. Ntukimarire mu rukundo

Fata igihe cyawe, ushyireho intego zawe kandi ubikore wenyine utishingikirije uwo mukundana. Shyira umunzani ku gihe cyawe ugene ibyo ukora ubwawe ugene n’igihe cyo gukora iby’urukundo rwawe.

Ubusanzwe iyo winjiye mu rukundo ugira ngo ni ibintu bidasanzwe ariko ni byiza kandi bifasha gutekereza neza. Iyougiye mu rukundo witeze ibyishimo n’ibindi ku mukunzi wawe nawe usanga ari byo akwitezeho. None se wakwishingira kuba ari wowe ugena kwishima k’umuntu buri gihe? Biba byiza iyo mwinjiye mu rukundo mugamije gusangira buri kimwe aho guharirana inshingano.

Ntakuvuga ngo nkeneye ibi, nzamukuraho ibi, agomba kunkorera ibi..urukundo rukuzwa kandi rukanaramba kuko hari ubwisanzure ariko n’utiheraho ubwawe ngo wiyiteho wikunde bizarangira wumva ko ntacyo urukundo rumaze kuko utarubonamo ibyo wari witeze uhite ubivamo.

Kuki uwo mukundana we atakwitega ho ibyo umwitezeho? Urukundo ruraramba iyo mwese mwiyumvamo inshingano zimwe. Ukibwira uti ibyo mwifuzaho ni byo anyifuzaho.

Src: Tinybuddha.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND