Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangije gahunda yitwa "Umurinzi" yo gutanga urukingo rw'indwara ya Ebola ku bo ivuga ko bafite ibyago byinshi byo kuyandura kurusha abandi. Ni gahunda yatangirijwe mu gace k'umupaka ka 'Grande Barrière' mu karere ka Rubavu.
Ebola imaze guhitana abagera hafi ku 2,200 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva yakongera kuhaduka - ku nshuro ya cumi - mu mwaka ushize. Ku ikubitiro, uru rukingo rwo mu bwoko bwa Ad26.ZEBOV, MVA-BN®-Filo, rutangwa ku buntu, rwatangiriye ku bigo nderabuzima byo mu turere twa Rubavu na Rusizi.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'abayobozi ku ruhande rwa Congo. U Rwanda ruvuga ko uzahitamo kutikingiza "nta burenganzira na bumwe azavutswa". Rutangwa mu byiciro bibiri, icyiciro cya kabiri kigatangwa nyuma y'amezi abiri uvuye ku gihe waherewe urwa mbere.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, u Rwanda rwari rwatangiye gukingira Ebola bamwe mu bakozi bo mu rwego rw'ubuzima bicyekwa ko bashobora kuba bahura n'abarwayi mu gihe yaba igeze mu Rwanda. Icyo gikorwa nacyo kikaba cyari cyatangiriye mu mujyi w'akerere ka Rubavu uhana imbibi n'umujyi wa Goma muri DR Congo.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO