Twagira Prince Henry wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International 2019 ntabwo yabashije kuryitabira bitewe no kubura amafaranga yo gutega indege.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza tariki 04 Ukuboza 2019, nibwo hatangiye umwiherero w’abasore bahatanira ikamba rya Mister Africa International 2019. Ni umwiherero uri kubera muri Nigeria mu mujyi wa Lagos ari naho hazabera umunsi wa nyuma hatangwa ikamba.
Byari biteganyijwe ko
Twagira Prince Henry yagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ariko
bitunguranye ntabwo yabashije guhaguruka i Kigali ngo yerekeze i Lagos.
Mu mafoto ashyirwa ku
mbuga nkoranyambaga za Mister Africa International agaragaza uko umwiherero uri
kugenda ntabwo uyu musore agaragaramo.
INYARWANDA yagerageje
kumuhamagara kuri telefone ye ariko ntibyakunda kuko itacagamo, gusa amakuru
twamenye ni uko Twagira Prince Henry yibereye i Kigali, atabashije kwitabira iri
rushanwa bitewe no kubura ubushobozi bwo gutega indege.
Mu cyumweru gishize twari twamusuye mu myiteguro atubwira ko ibyangombwa byose yamaze kubibona igisigaye ari ukugenda. Si we wa mbere ubuze uko yitabira iri rushanwa kuko no mu mwaka ushize, Niyirora Divic wari kuryitabira yabuze ko agenda kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.
U Rwanda rwitabiriye iri
rushanwa inshuro ebyiri gusa, mu 2015 aho Moses Turahirwa yabaye Igisonga cya
mbere mu gihe mu 2017 Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye ikamba. Kuva ubwo
abandi bagiye bagongwa n’ikibazo cy’amikoro.
Twagira Prince yabuze uko ajya muri Nigeria amaze iminsi yitegura
TANGA IGITECYEREZO